Muri iyi mirwano iri kubera mu ntera y’ibilometero bibarirwa muri 30 uvuye muri santere ya Rubaya, ingabo za RDC ziri gufashwa n’imitwe ya Wazalendo irimo Nyatura ndetse n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda.
Ntiharamenyekana uruhande rwatangije iyi mirwano cyangwa ururi kwitwara neza, ariko abaturage bamaze igihe kirenga icyumweru bahungira aho batekereza ko hatekanye, bo barakomeza kuzinga utwangushye, bava mu ngo zabo.
Kuva mu gitondo cyo ku wa 26 Gicurasi kugeza mu masaha y’igicamunsi, AFC/M23 yambuye ingabo za Leta ya RDC uduce twinshi mu gihe zasatiraga Rubaya, turimo Bukinanyana, Gasenyi, Runigi, Karunga, Bushiha, Nkokwe, Nyakigano, Mushebere na Kavuta.
Umuturage utuye hafi ya Rubaya yagize ati “Imirwano yari yari yasatiriye cyane Rubaya. Kuva ku Baporo kugeza ku Kanyaru, twumvaga amakompora n’urusaku rw’imbunda nini. Abaturage bihishe mu nzu zabo, abandi bahungira aho batekereza ko hatekanye.”
Undi muturage yatangaje ko nyuma y’imirwano yabaye ku wa 26 Gicurasi, yabonye abarwanyi ba Wazalendo basubira inyuma berekeza mu gace ka Kibabi, mu ntera y’ibilometero 15 uvuye muri Rubaya.
Ingabo za Leta ya RDC zapfushije benshi ubwo iyi mirwano yabaga, zitakaza n’ibikoresho bitandukanye birimo imbunda nini n’into, ariko imibare ntiratangazwa.
Bamwe mu barwanyi bo muri Wazalendo bari batangaje ko bari mu ntera y’ibilometero bitanu berekeza muri Rubaya, hakwirakwira ibindi bihuha bivuga ko baba bamaze kugera muri iki gice gikungahaye ku mabuye y’agaciro ya Coltan.
Umuyobozi wa Teritwari ya Masisi washyizweho na AFC/M23, Emmanuel Ndizeye Rutebuka, yasuye abatuye muri santere ya Rubaya ku wa 26 Gicurasi, abamenyesha ko ingabo za Leta ya RDC zitazigera zihafata.
Ndizeye kandi yasabye abatuye muri Rubaya gukorana n’inzego za AFC/M23 kugira ngo bafatanye kubungabunga umutekano wabo n’imitungo yabo, kandi bakomeze ibikorwa bibateza imbere nta nkomyi.
Byagaragaraye ko nubwo imirwano imaze iminsi ibera mu bice bitari kure ya Rubaya, abaturage baho bari bakomeje ibikorwa birimo ubucuruzi, gutwara abagenzi kuri moto ndetse n’ubwubatsi, Ndizeye avuga ko ari ikimenyetso cy’uko bizeye umutekano.
Rubaya igenzurwa na AFC/M23 kuva muri Gicurasi 2024. Leta ya RDC ifata kuyitakaza nk’igihombo gikomeye kuko 15% bya Coltan yoherezwa ku isoko mpuzamahanga icukurwa mu birombe byaho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!