Kuva mu gitondo cyo ku wa 16 Nzeri 2026, ingabo za RDC na Wazalendo byahanganiye n’abarwanyi ba AFC/M23 mu bice bitandukanye byo muri Sheferi ya Bahunde.

Amakuru aturuka i Masisi avuga ko ingabo za RDC n’imitwe ya Wazalendo bishaka kwisubiza ibice byambuwe na AFC/M23 muri Kanama 2026 no kugenzura inzira z’ingenzi zaho ndetse n’ibirombe by’amabuye y’agaciro.

Iyi mirwano yangirikiyemo byinshi birimo inzu z’abaturage, benshi bahungira mu bice bitekanye. Ingabo za RDC zivuga ko zafashe santere ya Kasake, zibifashijwemo na Wazalendo ariko ku rundi ruhande bivugwa ko AFC/M23 ari yo ikihagenzura.

Umuvugizi w’ingabo za RDC zikorera mu karere ka gisirikare ka 34, Maj Dieudonne Kasereka, yatangaje ko ibice bafashe biri muri gurupoma ya Ufamandu 1 no muri segiteri ya Katoyi na Osso-Banyungu.

Tariki ya 16 Nzeri, Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ibi bitero bibaye nyuma y’aho Leta ya RDC yohereje abarwanyi benshi ba FDLR mu bice bitandukanye, bari kumwe n’ingabo z’u Burundi na Wazalendo.

Kanyuka yasobanuye ko uretse Kadahandwa, Nkokwe, Muko, Remeka no Kumadepo n’ahandi hagabwe ibitero muri Masisi, hari ibindi byagabwe mu bice byo muri Teritwari ya Kalehe birimo ku Kivoka, Kadasomwa na Gashihe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Nzeri, imirwano ikomeye yakomeje muri Masisi, ihera muri Tuonane, ikomereza muri Kasake. Abatuye muri santere ya Ngungu na Lumbishi bafashe icyemezo cyo guhunga.

Ingabo za RDC na Wazalendo bitekereza ko biramutse bifashe ibice birimo Ngungu, byakomeza kugaba ibitero byerekeza mu gice cya Rubaya gikungahaye ku mabuye y’agaciro ya Coltan.

AFC/M23 ihanganiye bikomeye n'ihuriro ry'ingabo za Leta ya RDC muri Masisi
AFC/M23 ihanganiye bikomeye n'ihuriro ry'ingabo za Leta ya RDC muri Masisi