00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Moses Ali yapfuye nyuma y’iminsi mike arahiriye kujya mu Nteko ya Uganda

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 19 July 2026 saa 02:51
Yasuwe :

Gen Rtd Moses Ali w’imyaka 86 wari watorewe kuba umudepite uhagaririye Akarere ka Adjumani ko mu Burengerazuba bwa Uganda mu Nteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu, yitabye Imana, nyuma y’amezi make cyane arahiriye gutangira inshingano.

Uyu musaza ni we wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere wungirije wa Uganda. Yari yatorewe kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko ndetse anatangira imirimo ye nyuma yo kurahira muri Gicurasi 2026.

Gen Rtd Moses ubarizwa mu Ishyaka National Resistance Movement (NRM) yatsindiye uyu mwanya ahigitse abandi bakandida batatu bari bahanganye barimo Patrick Tandrupasi w’Ishyaka rya Forum for Democratic Change (FDC), mu gihe umukandinda wigenga Gesper Draga yagize amajwi 522.

Gen Ali yagiye mu Nteko Ishinga Amategeko bwa mbere mu 1973 nka Minisitiri w’Ubutegetsi, nyuma ahabwa izindi nshingano zirimo kuba Minisitiri w’imari, uw’urubyiruko, uw’umuco n’imikino, ubukerarugendo, ubucuruzi n’inganda, uw’umutekano w’imbere mu gihugu, ndetse n’ubutabazi.

Yatangiye gukorera igihugu mu 1968, ubwo yinjiraga mu gisirikare.

Gen Moses Ali yavutse tariki ya 3 Mata 1939. Akaba yarakoze imirimo itandukanye muri Guverinoma ya Uganda.

Mu 1971 ari mu basirikare bafashije Idi Amin guhirika ubutegetsi bwa Milton Obote.

Ku butegetsi bwa Amin, Gen (Rtd) Moses Ali yazamuwe mu ntera mu gisirikare ariko yanabaye Minisitiri w’Imari, aba umutoni kuri we nubwo baje gushwana ndetse anamwirukana nabi mu nshingano yari yarahawe.

Yaguye mu bitaro bya Nakasero muri Uganda.

Moses Ali yapfuye nyuma y’iminsi mike arahiriye kujya mu Nteko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages