Umuyobozi w’itsinda rya AFC/M23 rishinzwe kurwanya Ebola, Dr. Freddy Kaniki Rukema, yatangaje ko nta cyahindutse mu Mujyi wa Goma kuko nta wundi muntu wanduye iki cyorezo urahaboneka nyuma y’uwahabonetse tariki ya 17 Gicurasi, icyakoze ko hari umwe ukekwa.
Dr. Kaniki yasobanuye ko i Goma hamaze kuboneka abantu 255 bahuye n’uwanduye Ebola, 217 bari bafite ibyago byinshi bwo kwandura bashyirwa mu kato k’iminsi 21 nk’uko amabwiriza y’ubuzima abigenga, abandi 38 bakurikiranwa mu buryo busanzwe.
Muri Kivu y’Amajyepfo, mu gace ka Murhesa gaherereye muri Teritwari ya Kabare, habonetse abantu batatu banduye Ebola. Dr. Kaniki yasobanuye ko iki cyorezo cyahagejejwe n’umusore w’imyaka 26 uheruka mu Ntara ya Ituri, yanduza umugore we na muramu we.
Dr. Kaniki yatangaje ko hamaze kuboneka abantu 152 bahuye n’abanduye Ebola muri Murhesa, barimo 96 bafite ibyago byinshi byo kwandura, abo bakaba barashyizwe mu kato, abandi 56 bakaba bari gukurikiranwa bisanzwe.
AFC/M23 yagaragaje ubu mu Mujyi wa Goma na Bukavu hari laboratwari zifite ubushobozi bwo gupima ubwandu bwa Ebola, kandi ko iteganya no kujya ipimira iki cyorezo no mu bindi bice igenzura.
Ati “Mu masaha 24 ashize, twasuzumye ibipimo 12, hagati yo kubifata no gutangaza ibyavuyemo hanyuramo amasaha atandatu. Ibi bijyana no gupima mu buryo bwihuse, kwita byihuse ku banduye n’ingamba zo gukumira icyorezo.”
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima (OMS) rigaragaza ko Ebola iri kwibasira RDC muri iki gihe ari iyo mu bwoko bwa Bundibugyo, ikaba nta muti cyangwa urukingo igira, ariko ko kuvura ibimenyetso byayo bishoboka.
Dr. Kaniki yatangaje ko hashingiwe ku bushakashatsi bwakozwe kuri Ebola, Covid-19 n’ibindi byorezo, AFC/M23 yafashe icyemezo cyo kuvura ibimenyetso by’abanduye n’abahuye nabo, ikoresheje umuti wa Remdesivir, witezweho kubagabanyiriza ibyago byo kuremba cyangwa gupfa.
AFC/M23 yasobanuye ko ifite doze 500 za Remdesivir zigiye gutangira gukoreshwa mu bitaro by’i Goma na Bukavu, ahagaragaye abanduye Ebola.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!