00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu ndiba y’uruzinduko Umugaba w’Ingabo z’u Burundi yagiriye i Kinshasa

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 12 August 2026 saa 12:36
Yasuwe :

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi, Gen Prime Niyongabo, yagiriye urugendo rw’ibanga i Kinshasa mu cyumweru gishize mu gihe indege z’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zivugwaho kurunda ibikoresho bya gisirikare i Bujumbura.

Uru rugendo n’ibi bikoresho bifatwa nk’ikimenyetso gikomeye cy’imyiteguro y’ibitero bishya ku ihuriro AFC/M23 n’umutwe wa MRDP Twirwaneho mu burasirazuba bwa RDC.

Amakuru aturuka ku bantu bazi neza iby’izi ngendo avuga ko Gen Niyongabo yaherekejwe n’abasirikare bakuru batandatu b’u Burundi, bagera i Kinshasa tariki ya 6 Kanama, banyuze i Lubumbashi.

Baganiriye n’abo ku ruhande rwa Kinshasa ariko ibiganiro by’impande zombi ntibatangajwe. Gen Niyongabo n’abo bari kumwe basubiye i Bujumbura tariki ya 7 Kanama kandi bakoresheje indege y’igisirikare cya RDC.

Urugendo rwa Gen Niyongabo rwahuriranye n’ingendo nyinshi z’indege z’igisirikare cya RDC zigwa mu Burundi. Hagati ya tariki ya 5 n’iya 7 Kanama, indege eshatu za gisirikare zaguye i Bujumbura, aho bivugwa ko zarimo ibikoresho byagenewe gukoreshwa muri Kivu y’Amajyepfo.

Amakuru yizewe avuga ko indege 12 z’igisirikare cya RDC zahawe uburenganzira bwo kugwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bujumbura kuva ku wa 23 Nyakanga kugeza ku wa 23 Ukwakira 2026.

Izi ngendo zivugwa mu gihe Leta ya RDC n’iy’u Burundi zivugwaho gutegura uko zakongerera imbaraga ingabo ziri muri Kivu y’Amajyepfo kugira ngo zibuze AFC/M23 kwagura ibirindiro.

Iyi myiteguro iri kubaho nyuma y’aho ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC, iz’u Burundi, FDLR, imitwe ya Wazalendo n’abacanshuro b’abanyamahanga ryambuwe ibice byinshi mu mirwano yabereye mu nkengero za Komini Minembwe.

Ubu iri huriro rifite ubwoba ko AFC/M23 ishobora kuryambura ibindi bice byo muri Kivu y’Amajyepfo birimo Umujyi wa Baraka ndetse na Fizi muri Teritwari ya Fizi.

Aya makuru avuga ko urugendo rwa Gen Niyongabo i Kinshasa rushobora gutuma ingabo z’u Burundi zongerwa ku rugamba, cyane cyane muri Kivu y’Amajyepfo.

Abasesenguzi bagaragaza ko iri ryaba ari ikosa rikomeye rishobora gusubiza abasirikare b’u Burundi mu bihe bigoye kuko bamaze igihe bapfira ku rugamba rwo muri RDC ku bwinshi; ibyatumye bamwe muri bo banga kujya kurwana.

Mu 2024, abasirikare b’u Burundi babarirwa mu magana bafungiwe i Bujumbura kubera kwanga kurwana na AFC/M23 kuko bagaragaza ko batumva impamvu bari mu ntambara mu gihugu kitari icyabo.

Abasirikare banze kurwana bari baramaze kugera muri RDC, basubijwe i Bujumbura hakoreshejwe ubwato n’indege, baburanishwa ibyaha birimo kurenga ku mabwiriza y’ababakuriye, bakatirwa ibihano bitandukanye.

Uretse abakatiwe, hari abandi basirikare benshi b’u Burundi bahungiye mu mahanga kubera ubwoba bw’uko na bo bashoboraga koherezwa mu ntambara yo muri RDC. Abo barimo abofisiye bakuru kugeza ku bafite ipeti rya Colonel.

U Burundi na RDC biri gutegura urugamba bundi bushya mu gihe ibikorwa bya dipolomasi bigamije kurangiza iyi ntambara bikomeje nubwo umusaruro ufatika utaboneka.

Ingendo z’indege z’igisirikare cya RDC i Bujumbura n’urugendo rwa Gen Niyongabo i Kinshasa bigaragaza ko nubwo ibikorwa bya dipolomasi bikomeje, intambara ishobora kongera kurota kandi ikagira ubukana bwinshi.

Kuri Leta ya Félix Tshisekedi, kugaba ikindi gitero gikomeye kuri AFC/M23 bishobora gutuma ihomba kurushaho kuko inshuro nyinshi ingabo zayo zabigerageje, zaratsinzwe.

Ariko kandi, n’abasivili babigenderamo cyangwa bagahunga kuko ingabo za Leta ya Kinshasa zikunze gutera ibice byiganjemo abasivili, zitwaje gusa ko bigenzurwa n’uruhande bihanganye.

Ku Burundi, kugira uruhare rwisumbuyeho muri iyi ntambara byashyira Leta ya Evariste Ndayishimiye ku gitutu cyinshi yaterwa no gutakaza abasirikare benshi; bikenyegeza umwuka mubi hagati ye n’igisirikare.

Gen Prime Niyongabo yagiriye uruzinduko i Kinshasa tariki ya 6 Kanama, aherekejwe n'abofisiye bakuru batandatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages