Yabivuze kuri uyu wa 25 Gicurasi 2026 ubwo yari kuganiriza abagize Inteko Ishinga Amategeko i Kololo muri Uganda.
Ku wa 24 Gicurasi 2026 ni bwo Ikipe ya Arsenal yashyikirijwe Igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza cya 2025/26 nyuma yo gutsinda Crystal Palace ibitego 2-1.
Gutsinda uyu mukino byatumye Arsenal isoza iyoboye shampiyona n’amanota 85, mu mikino 38 yatsinzemo 27, inganya irindwi itsindwa itanu. Isoje imikino yayo nta penaliti itewe, nta n’ikarita y’umutuku ibonye.
Ni igikombe cyishimiwe cyane mu Isi, na cyane ko iyi kipe y’i Londres yari imaze imyaka 22 idatwara iki gikombe.
Icyakora Abanya-Uganda bacyishimiye cyane cyane abayobozi, banenzwe na Museveni ndetse agaragaza ko atazatekereza kabiri ku kwirukana abaminisitiri batita ku baturage ngo babavane mu bukene ahubwo bagahugira mu kwishimira intsinzi y’amakipe yo mu Burayi.
Museveni yavuze ko abayobozi bo mu ishyaka rye rya National Resistance Movement (NRM) badakwiriye guha umwanya munini ibijyanye n’umupira w’amaguru wo mu bihugu by’amahanga bakibagirwa abaturage.
Ati “Ntabwo numva uburyo mwaba mufite ubukene, bungana uko mwarangiza mukajya hariya mukavuga, Arsenal, Arsenal. Abantu banyu bari mu bukene bukabije ariko mukamara igihe mureba ikipe y’abandi.”
Museveni yavuze ko hari abantu bamutumiye ngo ajye kwishimira “ikintu cyiswe Arsenal”, ariko biramutangaza arabashwishuriza.
Ati “Narababajije nti Arsenal ni iki? Bati ‘ni ikipe yo mu Burayi ndetse sinzi ibyo yakoze ngo ngomba kujya kuyishimira, nishimira iki?”
Yavuze ko yahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru ku buryo nta muntu wamubwiriza ibyawo ariko nabivuyemo mu 1966 agatangira urugendo rwo kwita ku baturage.
Ati “Umuntu yaranyandikiye ngo ngomba kujya kwishimira Arsenal ndavuga nti njyewe? Yoweri Museveni
Museveni? Iyo nshaka gukina Umupira w’Amaguru nywukina ubwanjye ntabwo njya muri ibyo birori.”
Yasabye abayobozi kwishimira ibyo ikipe yabo yagezeho ariko bakabikora ari uko bamaze kwita ku baturage no kubasha kugira imibereho myiza.
Ati “Muhere ku baturage banyu. Ni gute twakwishimira amakipe y’Abanyaburayi mu gihe abaturage bacu badafite amafaranga.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!