00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Museveni yasabye Aba-Tooro kwirinda amacakubiri yaturuka ku mpaka z’uzasimbura Umwami Oyo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 September 2026 saa 08:29
Yasuwe :

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yavuze ko Guverinoma ishaka gukorana n’ubwami bw’Aba-Tooro kugira ngo amakimbirane ajyanye no gusimburwa kw’Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV gikemurwe mu mahoro ndetse asaba aba baturage kwirinda amacakubiri yava ku kutumvikana kuri iyi ngingo.

Perezida yabigarutseho mu ijambo rye ryasomwe na Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Thomas Tayebwa, mu muhango wo gushyingura Umwami Oyo wabereye muri Katedrali ya St John’s i Fort Portal ku wa Gatandatu.

Hashize iminsi havugwa impaka zikomeye mu Bwami bw’Aba-Tooro muri Uganda, nyuma y’aho Umugabekazi Best Kemigisa, ashinje benshi kubangamira imihango yo gusezera Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV.

Kemigisa yatangaje ko abantu bo mu miryango ikomoka ibwami batigeze bamwihanganisha nyuma yo kubura umuhungu we, ariko ko bari bakataje mu gutoranya uzasimbura Umwami Oyo, ari we Edward Rukidi Kijanangoma, ibintu byateje intugunda cyane.

Ni nyuma kandi y’uko Edward Rukidi Nyabongo I, akoze imihango ya mbere yo mu rwego rwa gakondo ijyanye no kwimikwa kwe, ibera ku irimbi ry’abami i Fort Portal muri Uganda.

Perezida Museveni yemeye ko hakiri ukutumvikana ku mwami mushya, nubwo umuryango w’Aba-Tooro wari watangaje ko Igikomangoma Edward Rukidi Kijanangoma wahawe izina rya Edward Rukidi Nyabongo I, ari we mwami mushya wa’Aba-Tooro.

Yavuze ko Guverinoma izashyigikira uzatorwa binyuze mu nzira y’amahoro kandi yubahirije amategeko, asaba Aba-Tooro gushyira imbere ubumwe no kwirinda amacakubiri.

Ati “Igihe ikibazo cy’Umwami mushya w’Aba-Tooro kizaba gikemutse, tuzishimira gukorana n’Umwami mushya nk’uko twakoranye na Nyiricyubahiro Oyo.”

Yongeyeho ati “Ndasaba Aba-Tooro gukoresha uburyo bw’amahoro kandi bwubahirije amategeko mu gukemura iki kibazo, ndetse bagaharanira ubumwe bushoboka bwose aho gucikamo ibice.”

Mbere yaho, mu muhango wo gushyingura Umwami Oyo, Igikomangoma Charles Akiiki Kamurasi, akaba n’umuyobozi w’umuryango w’Aba-Babiito, yatangaje ko Aba-Tooro bamaze kubona Umwami mushya.

Yatangaje ko umwami mushya wa Tooro ari Edward Rukidi Nyabongo I, avuga ko gutoranywa kwe byakozwe n’ibikomangoma b’abahungu n’abakobwa ayoboye, kandi hakurikijwe amategeko ya Uganda, imigenzo n’umuco wa Tooro.

Icyakora Umuryango w’Umwami Oyo, urimo Igikomangoma Ruth Komuntale, mushiki we, wamaganye icyo cyemezo, uvuga ko umuvandimwe we yasize avuze ko umuhungu we ari we uzasimbura ku ngoma.

Igikomangoma Elizabeth Bagaya, akaba nyirasenge wa Oyo, na we ari mu bashyigikiye uyu umuryango, aho avuga ko ibiganiro ku byo Umwami Oyo yasize asabye bitari byarangiye mbere y’uko hatangazwa umusimbura.

Perezida Museveni yavuze ko Umwami Oyo yari umuyobozi w’umuco wagiranye umubano mwiza na Guverinoma, kuko yibandaga ku nshingano z’umuco no ku iterambere.

Ati “Yari umuyobozi mwiza w’umuco utarigeze agirana amakimbirane na Guverinoma, kuko yagumye mu (murongo) w’umuco no mu gukangurira abantu kwiteza imbere. Ni igihombo gikomeye. Aruhukire mu mahoro adashira.”

Perezida kandi yasobanuye uruhare rw’abayobozi b’umuco muri Uganda, avuga ko basubijweho mu 1993 kugira ngo babungabunge umuco, indimi n’imigenzo, aho kugira uruhare muri politiki cyangwa mu buyobozi.

Yagize ati “Abayobozi b’umuco basubijweho mu 1993, ntibashyiriweho politiki, imiyoborere cyangwa gushyiraho amategeko. Bashinzwe umuco urimo ururimi n’imigenzo.”

Museveni yavuze ko inzego gakondo zifite uruhare rukomeye mu kurinda indimi kavukire n’imigenzo bishobora kuzimira muri sosiyete igezweho.

Museveni yasabye Aba-Tooro kwirinda amacakubiri yaturuka ku mpaka z’uzasimbura Umwami Oyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages