00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Museveni yategetse ko hakorwa iperereza ku buriganya bwa zahabu ya miliyari 5 Frw

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 15 September 2026 saa 09:49
Yasuwe :

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yategetse ko hakorwa iperereza ku buriganya bivugwa ko bwatumye abashoramari b’i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu bahomba miliyoni 3,5 z’Amadolari (miliyari 5,1 Frw).

Museveni yashingiye uyu mwanzuro ku ibaruwa yahawe n’aba bashoramari bavuga ko bambuwe amafaranga menshi n’ababijeje ubufasha mu bucuruzi bwa zahabu ariko bakwitabaza inzego z’umutekano, na zo zikabatererana.

Ati "Muri iyi baruwa, bavuga inkuru ndende y’uburyo amadolari ibihumbi magana yibwe n’ababatekeye imitwe, nyuma bakabimenyesha abo mu nzego zitandukanye z’umutekano barimo Col. Edith Nakalema ushinzwe kurengera abashoramari muri Perezidansi, Brig. Gen. Henry Isoke wo mu ishami rishinzwe kurwanya ruswa muri Perezidansi, Ubugenzacyaha, ubutasi bwa gisirikare n’izindi nzego, ariko nta bufasha babonye."

Museveni yavuze ko umwe mu bakekwaho kugira uruhare muri ubu buriganya ari umuntu witwaga “Gen. James”, ariko nyuma bikamenyekana ko ari Ntakirwa.

Perezida wa Uganda yasabye ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane uko ayo mafaranga yabuze, abari inyuma y’uburiganya ndetse n’impamvu ibirego byatanzwe mbere bitagize icyo bikorwaho.

Umushoramari washinze uruganda Feldstein Co. Ltd rutunganya zahabu i Kampala, Carlos Cohen, ni we bivugwa ko yagejeje iki kibazo kuri Perezida Museveni bwa mbere, amusaba kugikurikirana.

Cohen yabwiye Museveni ko aba bashoramari bamaze iminsi muri Uganda bashaka abantu bizewe bajya baboherereza zahabu i Dubai, bababonye babishyura aya mafaranga yose ariko ntibohererezwa zahabu bashakaga.

Amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Uganda avuga ko ikibazo gifitanye isano n’ikigo Euro Gold Refinery, aho Umuyobozi Mukuru wacyo, Benard Feni, yatawe muri yombi tariki ya 8 Nzeri 2026, aho akurikiranyweho ibifitanye isano n’ubu buriganya.

Feni avugwaho kugira uruhare runini mu kwakira aya mafaranga ndetse ngo yaba ari we wanahuje aba bashoramari n’abandi babatekeye imitwe.

Itegeko rya Museveni rije mu gihe Leta ya Uganda ikomeje gushyira imbaraga mu kurinda abashoramari no kurwanya ibikorwa by’abantu biyitirira inzego za Leta mu kubeshya kuriganya abaturage n’abacuruzi.

Perezida Yoweri Kaguta Museveni yatunze urutoki abashinzwe umutekano batigeze bafasha abashoramari babatakambiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages