Mu butumwa Museveni yanyujije ku rubuga X kuri uyu wa 3 Kanama 2026, yavuze ko ashaka gusobanurira abaturage ukuri ku byerekeye Nuwagaba, nyuma y’uko umunyamakuru Andrew Mwenda agaragaje ko uyu musore yabaye ikibazo ku mutekano w’igihugu ndetse ko yaba yarigaruriye ibiro by’Umukuru w’Igihugu n’inzego z’umutekano.
Museveni yavuze ko Nuwagaba ari umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 wamusanze nk’umuntu wari uhunze ndetse akaba yarakorewe iyicarubozo, aho bamwe mu bakorera mu nzego z’umutekano bashinjwa kuba baragerageje kumucecekesha ndetse kumwambura ubuzima.
Ati "Aba bavugwaho kuba abakora iyicarubozo n’abagizi ba nabi bashatse kwica Nuwagaba, banateye, bakorera iyicarubozo, banagirira nabi nyina ushyigikira NRM yivuye inyuma, banahamagara se uherutse gutorwa nta mpaka mu mudugudu ku yindi manda nka LC-1, bamutera ubwoba."
Yavuze ko uyu musore yari amaze igihe avurwa ibikomere n’ihungabana yatewe n’ibyamubayeho, ku buryo byabaye ngombwa ko amwohereza mu bitaro byo muri Uganda no mu mahanga kugira ngo yitabweho. Museveni yavuze ko ubuzima bwe bwatangiye kumera neza, nubwo akigaragaza ibimenyetso by’ibyamubayeho.
Perezida wa Uganda yavuze ko amakuru y’uko Nuwagaba yakorewe iyicarubozo azakomeza gukorwaho iperereza, asobanura ko bamwe mu bakekwaho kugira uruhare muri ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bari gukurikiranwa n’ubutabera.
Yamaganye iyicarubozo mu nzego z’umutekano
Muri ubu butumwa, Perezida Museveni yashimangiye ko iyicarubozo, kugirira nabi abantu cyangwa kubica bidahuye n’indangagaciro z’abarwanyi b’umutwe wa NRA bafashe ubutegetsi mu 1986.
Yibukije Abanya-Uganda ibibi byaranze ubutegetsi bwa Idi Amini n’urugamba rwo kubohora igihugu rwabaye kuva mu 1981 kugeza mu 1986, agaragaza ko hari benshi batakaje ubuzima baharanira kuva mu mateka yaranzwe n’ubwicanyi n’iyicarubozo.
Museveni yavuze ko abantu barwaniye impinduka batabikoze kugira ngo ibikorwa nk’ibyo bisubire mu gihugu. Yongeyeho ko n’inzego z’umutekano mu gihe zirwanya ibyaha, zigomba kubikora mu buryo bwubahiriza amategeko.
Ati “Ariko nubwo inzego z’umutekano zigomba kurwanya abakoze ibyaha no guca umuco wo kudahana, na zo ntizigomba gukora ibyaha birimo iyicarubozo cyangwa kwica abantu.”
“Ikibazo cya Uganda si Nuwagaba”
Museveni yavuze ko ikibazo nyamukuru cya Uganda atari Stephen Nuwagaba, ahubwo ko ari abantu bamwe bari mu nzego za Leta n’iz’umutekano bashobora kuba baramunzwe na ruswa cyangwa bagahisha amakuru y’ibyaha bikorwa.
Yavuze ko hari abantu bakoresha imyanya bafite mu nzego zitandukanye mu gutuma amakuru nk’aya atagera ku bayobozi bakuru, bigatuma bamwe bakomeza gukora ibikorwa bitemewe.
Yagize ati “Abibanda kuri Nuwagaba nk’ikibazo gikomeye baba birengagiza ibindi bibazo bikomeye birimo ruswa, imicungire mibi ya gahunda za Leta n’ibindi bikorwa bimunga igihugu.”
Museveni yavuze ko niba Nuwagaba afite amakosa, arimo kubeshya, kwiyerekana nk’ufite ubushobozi adafite cyangwa ibindi bikorwa bitemewe, azabibazwa n’amategeko. Icyakora, ngo ibyo ntibigomba gukoreshwa nk’impamvu yo guhisha cyangwa kwirengagiza ibyaha yakorewe.
Imboni z’ubutegetsi zitari ubutasi
Museveni yanagarutse ku kamaro k’amakuru atangwa n’abantu batari mu nzego z’ubutasi, avuga ko hari igihe ayo makuru afasha ubuyobozi kumenya ibibazo byaba bitarageze ku bayobozi.
Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko iyo inzego zisanzwe zidakoze inshingano zazo, hari abandi bantu bashobora gutanga amakuru afasha igihugu.
Yavuze ko no mu gihe cy’urugamba rwo kubohora Uganda, NRA yakoreshaga uburyo butandukanye bwo kubona amakuru arimo ayatangwaga n’abantu bari hafi y’umwanzi ndetse n’uburyo bw’ubutasi bw’ikoranabuhanga.
Museveni yavuze ko yashimishijwe no kuba yarafashije Nuwagaba n’umuryango we, ariko ashimangira ko niba hari ibyo uyu musore yakoze binyuranyije n’amategeko, na we azabibazwa.
Perezida wa Uganda agaragaje aho ahagaze kuri iki kibazo nyuma y’iminsi itatu bitangajwe ko Nuwagaba yatawe muri yombi avuye gutanga inkwano, ubwo yari mu modoka zirindwe n’abasirikare bo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe (SFC).
Inkuru y’itabwa muri yombi rya Nuwagaba yakurikiye inkuru nyinshi zirimo izatangajwe na Andrew Mwenda, zivuga ko uyu musore yashoboye kwigereza abasirikare b’abajenerali, abanje kubatakambira ko yakorewe iyicarubozo ubwo yari afunzwe n’urwego rw’iperereza.
Byavuzwe ko Nuwagaba yageze kuri Museveni kubera iki kibazo, ariko ko muri ibyo bihe byose yifashishije uburyo afatwa n’Umukuru w’Igihugu mu gutera ubwoba bamwe mu bagize Guverinoma, kandi ngo anafite ibyangombwa bihimbano birimo pasiporo ebyiri ziriho amazina atandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!