Muri uyu mwaka, amasoko menshi yo mu Burundi yibasiriwe n’inkongi z’umuriro, zitikiriramo imitungo myinshi y’abacuruzi. Hari abatangiye gukeka ko ari ibitero byateguwe n’abantu bataramenyekana.
Amasoko yafashwe n’inkongi y’umuriro arimo irya Kinindo i Bujumbura, inyubako y’ubucuruzi ya Galerie Ndayizamba na Le Parisien zafashwe muri Kanama, isoko rya Ngozi ryafashwe muri Nyakanga, irya Kinama na Rugombo ryafashwe muri Gicurasi n’isoko ry’imbaho rya Bujumbura ryafashwe muri Mutarama.
Ubwo Visi Perezida w’u Burundi, Prosper Bazombanza, yageraga kuri Galerie Ndayizamba na Le Parisien nyuma yo gufatwa n’inkongi, yabwiye abanyamakuru ko ishobora kuba yaratewe n’ipasi y’amakara.
Bazombanza yagize ati "Icyateye inkongi ntikiramenyekana ariko dukeka ko umuriro wavuye ku ipasi y’imyenda ikoresha amakara. Sinshobora gutekereza ko ari impanuka yavuye ku bugizi bwa nabi kuko umuriro wadutse mu gitondo cya kare nka saa moya, nta muntu wari winjiye imbere."
Nubwo Visi Perezida adatekereza ko iyi nkongi yatewe n’ubugizi bwa nabi, Ndayishimiye waganiraga n’urubyiruko rw’Imbonerakure ku munsi warwo wihirijwe mu Ntara ya Gitega ku wa 27 Kanama, yagaragaje ko abibona ukundi.
Ndayishimiye wari ufite uburakara bwinshi, yabwiye uru rubyiruko ko Leta y’u Burundi yafashe icyemezo cyo guhemba miliyoni 500 Fbu umuntu uzafatira mu cyuho uzaba avuye gutwika isoko.
Ati "Muri Leta twemeye ko umuntu uzadufatira umuntu utwika, tuzamuhemba miliyoni 500. Tuzahemba uzamufata! Ntubeshyere umuntu kuko tureba ko ari byo. None ko dukora iperereza, tukareba ko ari byo. Mbabwije ukuri, twayateguye neza kuko hakazafatwa batanu umuriro waturutse kuri bo, bizaba birangiye."
Perezida w’u Burundi yavuze ko uzafatwa yatwitse isoko azakurikiranwaho icyaha cy’iterabwoba kandi ko igihano cyacyo, nk’uko bizwi, ni urupfu. Yasobanuye ko nihagira abahanwa, nta n’umwe uzongera gutinyuka gutwika amasoko.
Yasabye Imbonerakure kujya inama, zigafata umwanzuro wo gukumira inkongi, agaragaza ko mu gihe zakwiha iyi ntego, ikibazo cyaba gikemutse. Ati "Nk’ubu mbabwire Imbonerakure, mwese nimujye inama, muvuge muti ‘Kuva uyu munsi, nta soko rizongera kudushyana’ kandi ndabizi ko bikunda."
Nyuma y’inkongi yafashe isoko rya Kinindo, Minisitiri w’Imari, Dr. Alain Ndikumana, yatangaje ko icyayiteye kitaramenyekana ariko ko Leta igiye gukora iperereza kugira ngo imenye impamvu.
Ati "Ni ibintu bibabaje cyane kubona uru ruhererekane rw’amasoko rukomeza gushya. Ntekereza ko twabanza icya mbere cyo kwihanganisha ababuriye ibyabo hano. Ibyabiteye ntekereza ko byava mu iperereza rigiye gukorwa."
Minisitiri Ndikumana yabwiye abanyamakuru ko mu gihe cya vuba Leta y’u Burundi ishobora gutangaza ingamba zo gukumira inkongi mu masoko no mu nyubako z’ubucuruzi. Ntibiramenyekana niba izi ngamba ari uguhemba abazafata abatwika amasoko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!