Iri huriro riyobowe n’abanyapolitiki b’imena barimo Martin Fayulu, Jean-Marc Kabund, Moïse Katumbi, Augustin Matata na Delly Sesanga ryatangaje ko ryabonye ubutumire bwa Perezida w’u Burundi.
Perezida w’u Burundi yasabye aba banyapolitiki ko bagirana inama yihutirwa kugira ngo baganire ku bibazo by’umutekano, ibya politiki n’ibyugarije inzego za Leta muri RDC.
Ndayishimiye usanzwe ari inshuti ikomeye ya Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, yatanze ubu butumire ashingiye ku bubasha afite nk’Umuyobozi w’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Amakuru aturuka i Kinshasa avuga ko Ndayishimiye yabanje gusaba Tshisekedi kuganira n’abanyapolitiki bo muri C64 bagakemura amakimbirane bafitanye ashingiye kuri gahunda Leta ya RDC ifite yo guhindura Itegeko Nshinga.
Aba banyapolitiki bigaragambirije imbere y’ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko tariki ya 12 Kamena, bakorerwa urugomo n’abapolisi n’urubyiruko rushamikiye ku ishyaka UDPS riri ku butegetsi, Forces du Progrès.
C64 yari yateganyije gukorera imyigaragambyo karundura imbere y’ingoro y’Umukuru w’Igihugu tariki ya 8 Nyakanga 2026, isaba Tshisekedi kwegura kuko imushinja kugambanira igihugu abinyujije muri gahunda yo guhindura Itegeko Nshinga.
Minsitiri w’Umutekano w’Imbere, Jacquemain Shabani Lukoo, yashinje abanyapolitiki bo muri C64 kugambanira igihugu kuko ngo nta muntu ukwiye gusaba Umugaba w’Ikirenga kwegura mu gihe ayoboye urugamba.
Minisitiri Shabani yafashe icyemezo cyo guhagarika ibikorwa bihuza abantu benshi i Kinshasa, asobanura ko biri mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kugira ngo kitahagera.
Bijyanye n’uko Ebola yiganje cyane mu ntara zo mu burasirazuba bwa RDC, kure ya Kinshasa, abagize C64 bagaragaje ko icyemezo cya Minisitiri Shabani kigamije kuburizamo imyigaragambyo.
Ku wa 2 Nyakanga, Fayulu uyobora ishyaka ECIDé yatangaje ko imyigaragambyo igitegurwa kandi ko Tshisekedi agomba kwegura. Byagaragaga ko C64 ititaye ku itangazo rya Minisitiri Shabani.
Yagize ati "Ndahamagarira Abanye-Congo bose kwitabira imyigaragambyo ikomeye tariki ya 8 Nyakanga 2026. Muzaze dusabe ko Félix Tshisekedi yegura kubera kugerageza kurenga ku itegeko shingiro yarahiriye kurwanirira, afite Bibiliya mu ntoki."
Nyuma y’ubutumire bwa Ndayishimiye, kuri uyu wa 3 Nyakanga abagize C64 bahuriye mu nama yihutirwa i Kinshasa, banzura ko batekereje neza, bafata umwanzuro wo kujya gutega amatwi Perezida w’u Burundi.
Aba banyapolitiki basobanuye ko bashaka gukoresha amahirwe yose ashobora kuboneka mu kiganiro bazagirana na Ndayishimiye kugira ngo barebe uko Itegeko Nshinga rya RDC ryarindwa.
Bateganya kugaragaza neza kandi bashize amanga akababaro k’Abanye-Congo ndetse no kwerekana akaga gakomeye demokarasi ya RDC iri guhura na ko.
Kubera ibiganiro bigiye kuba, iri huriro ryahise rifata umwanzuro wo kwigiza inyuma imyigaragambyo, bayishyira ku wa 22 Nyakanga.
Abayobozi b’iri huriro basabye Abanye-Congo baba abatuye muri RDC n’ababa mu mahanga gushyigikira iyi myigaragambyo kugeza igihe ubutegetsi bwa Tshisekedi buzahagarikira gahunda yo guhindura Itegeko Nshinga.
Babibukije ko kurinda Itegeko Nshinga ari inshingano ya buri wese, bashimangira ko umugambi n’intego bafite bitajegajega na gato.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!