Mu kiganiro cyatambutse ku muyoboro wa Main Switch, Ndayishimiye yavuze ko nyuma yo kumva bivugwa ko u Burundi bukennye, yohereje intumwa mu Bushinwa kugira ngo zirebe icyo bubarusha.
Yagize ati “Njyewe naravuze nti ‘None ko bavuga ngo u Burundi ni cyo gihugu cya mbere gikennye ku Isi, biriya bihugu bikize byaciye mu yihe nzira u Burundi butacamo?’ Nohereza n’intumwa zijya kubyiga, zirereba, nsanga nta kintu na kimwe kiri muri ibyo bihugu u Burundi budafite.”
Perezida w’u Burundi yatangaje ko yigeze kujya impaka n’Abashinwa, bamwemeza ko igihugu cye ari kinini kurusha icyabo, babishingiye ku kuba u Bushinwa bufite abaturage benshi, ku buryo ubagabanyije ubutaka bwabo, bwaba buto cyane kurusha ubwo Abarundi bagabana iwabo.
Ati “Genda uvuge uti ‘u Bushinwa burakize’. Hari ibyo dufite burya u Bushinwa butagira. U Bushinwa twagiye impaka igihe kimwe, bavuga ko u Burundi bukize kurusha u Bushinwa, kugera n’aho bavuga ko twebwe turi igihugu kinini kurusha u Bushinwa. Tujya impaka dusanga ni byo. Icya mbere, u Burundi ni bunini kurusha u Bushinwa.”
Yavuze ko yitegereje u Bushinwa, asanga igice kinini cy’ubutaka bwabwo ari ubutayu kuko “Nta mvura irigera igwa kuva Isi yaremwa”, mu gihe mu Burundi bwo imvura igwa kenshi, abantu bakeza.
Kuri Amerika, Perezida Ndayishimiye yagaragaje ko nubwo iki gihugu gikiza, nta mutungo kirusha u Burundi, kuko inzira Abanyamerika banyuzemo biteza imbere, Abarundi na bo bayinyura bigashoboka babinyujije mu buhinzi.
Ati “Muri Amerika, mugende murebe, batangiriye ku buhinzi kugeza n’aho bajya gushaka abacakara kugira ngo bahinge. Genda urebe mu Bushinwa, za Koreya y’Epfo; bose bahereye ku buhinzi. Igihugu navuga kitahereye ku buhinzi Singapore kuko ni agahugu gato katari gafite aho gahinga, na bo batunzwe n’ubwenge.”
Perezida Ndayishimiye yasobanuye ko ubwo intumwa ze zari zimaze gusanga u Burundi bufite imitungo nk’iy’u Bushinwa, zafashe umwanzuro wo kubyaza umusaruro iyo mitungo kugira ngo ziteze imbere igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!