Ku mugaragaro, u Burundi bwohereje ingabo muri RDC mu 2022. Icyo gihe zabanje gukorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho byavugwaga ko zagiye kurwanya imitwe yitwaje intwaro y’Abarundi irimo Red Tabara, FOREBU na FNL-Nzabampema.
Mu 2023, amasezerano y’ibihugu byombi yaravuguruwe, u Burundi bwohereza ingabo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kugira ngo zifashe iza RDC kurwanya ihuriro AFC/M23 ryari rikomeje gufata ibice byinshi.
Kuva ubwo ingabo z’u Burundi zakoreraga muri Teritwari ya Masisi, zashinjwe gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda no kuwuhagarikira mu gihe wifatanya n’imitwe ya Wazalendo mu bitero byagabye ku basivili.
Abarokotse igitero FDLR n’imitwe ya Wazalendo byagabye ku mudugudu wa Nturo muri Masisi mu Ukwakira 2023, basobanuye ko ingabo z’u Burundi zari zifite ibirindiro hafi yawo ariko zitigeze zibarabara mu gihe inzu zabo zatwikwaga, zinabima ubuhungiro.
Abarwanyi ba FDLR bakomeje kugira uruhare mu bitero bigabwa mu bice bigenzurwa na AFC/M23 n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo birimo Komini Minembwe, byapfiriyemo abasivili benshi.
Mu kiganiro na BBC Gahuzamiryango cyasohotse kuri uyu wa 31 Nyakanga 2026, Perezida Ndayishimiye yavuze ko ingabo z’u Burundi zagiye gufasha iza RDC mu ntambara, kandi ko ziyoborwa na Leta ya Kinshasa, ikaba ari na yo izohereza aho zigomba gukorera.
Yagize ati "Iyo FDLR urumva iri kuri Leta ya Congo, twebwe igisirikare cy’u Burundi cyagiye gufasha Leta ya Congo, erega si u Burundi buri kurwana muri Congo. Twohereza ingabo ziri ku buyobozi bwa Leta ya Congo. Ntushobora kumbaza ngo ‘Mbese babagaba bate’?"
Perezida Ndayishimiye yavuze ko Ingabo z’u Burundi ziri muri RDC zikwiye gufatwa nk’iziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango mpuzamahanga, aho amakosa zakora yabazwa uwo muryango mu mwanya w’igihugu cyazohereje.
Ati "Njyewe ntanga ingabo muri Somalia, ni ingabo za AU, zimaze kugerayo zambara umwambaro wa AU. Muri Centrafrique, zigezeyo zambara umwambaro wa ONU, burya ntibitwa ingabo z’u Burundi, ni ingabo za ONU zavuye mu Burundi."
Uyu Mukuru w’Igihugu yakomeje ati “Ni yo mpamvu abantu bakwiye kujya batandukanya, kumva iyo igihugu cyohereje ingabo mu kindi gihugu kugira ngo gitabare, ntikigiye gutera, kigiye gufasha. Icyo gihugu si cyo kiba kiri kubikora, biba biri gukorwa n’icyo gihugu [kindi]."
Uretse kurwanira muri RDC, hari amakuru avuga ko abayobozi bo muri FDLR bagiye bahurira mu nama n’abofisiye bakuru mu Ngabo z’u Burundi, zirimo izabereye mu bice byegereye umupaka birimo Cibitoke, bategura urugamba, bananzura gukomeza ubufatanye.
Mu ntangiriro za Ukuboza 2025, ubwo AFC/M23 yafataga ibice byinshi byo muri Teritwari ya Uvira bikora ku kibaya cya Ruzizi, byatangajwe ko u Burundi bwakiriye abarwanyi benshi babuhungiyeho barimo aba FDLR ndetse na Wazalendo, bubashyira mu kigo cya gisirikare cya Mwaro.
Nyuma y’imirwano ikomeye yabereye muri Minembwe no mu bice bihana imbibi mu ntangiriro za Nyakanga 2026, byatangajwe ko u Burundi bwakiriye inkomere nyinshi zirimo abarwanyi ba FDLR na Wazalendo, bajyanwa mu bitaro bikomeye birimo Tanganyika Care Polyclinic.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!