Mu kiganiro na France 24, Perezida Ruto yagaragaje ko ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC cyarushijeho gukomera nyuma y’aho ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi bwirukanye ingabo z’akarere zari zaroherejweyo.
Yagize ati “Nk’ingabo z’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, ubwo Kinshasa yavugaga ko tugomba kuhava, twarahavuye. Abavuye muri SADC na bo baragiye. Twitabiriye isinywa ry’amasezerano y’amahoro i Washington ariko ibyasinywe n’ibiri kuba biratandukanye. Nta cyahindutse, haracyari umwuka mubi, haracyari impunzi.”
Perezida Ruto utishimiwe na Tshisekedi kubera kuvuga ko ihuriro AFC/M23 rigizwe n’Abanye-Congo, yavuze ko abakuru b’ibihugu byo muri Afurika baba bakundana cyangwa badakundana, bakwiye gushakira hamwe ibibazo byo mu burasirazuba bwa RDC.
Ati “Turacyafite ikibazo gikomeye cy’ubutabazi mu burasirazuba bwa RDC kandi nk’abayobozi bo kuri uyu mugabane, twakundana cyangwa tutakundana, tugomba gushaka ibisubizo kandi Kenya izakomeza gukora ibyo isabwa.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yatangaje ko Amerika ikwiye gutanga umusanzu mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bya RDC, ariko ko ibihugu byo muri Afurika y’iburasirazuba ari byo bikwiye kugira uruhare runini kuko bibigiraho ingaruka.
Yagize ati “Washington ifite umusanzu yatanga ariko Kenya n’Abanyafurika y’iburasirazuba, Uganda, u Rwanda n’u Burundi, dufite uruhare runini tugomba kubigiramo kuko bigira ingaruka ku bukungu bwacu kurusha uko bizigira ku bandi.”
Perezida Tshisekedi yijunditse ibihugu byo mu karere birimo u Rwanda na Kenya, afata icyemezo cyo kwitabaza umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC) kugira ngo umufashe gukemura ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC.
Ingabo za SADC zari zarahawe ubutumwa bwo kugaba ibitero ku ihuriro AFC/M23 zaratsinzwe, abakuru b’ibihugu byo muri uyu muryango bafata icyemezo cyo kuzicyurana n’ibikoresho zari zarajyanyeyo.
Ubwo Tshisekedi yabonaga ko gukemura ibibazo byo mu burasirazuba bwa RDC bidakunda nk’uko abishaka, yitabaje Amerika mu ntangiriro za 2025, ayisezeranya ibirombe by’amabuye y’agaciro, ariko n’ubu nta kirahinduka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!