00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Tanzania yahaye imbabazi imfungwa zirenga 1000

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 10 December 2025 saa 12:56
Yasuwe :

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yatanze imbabazi ku mfungwa n’abagororwa 1.036. Muri bo 22 bahise barekurwa abandi 1.014 bagabanyirizwa igihano.

Ibi yakoze ku wa 9 Ukuboza 2025, ubwo hizihizwaga imyaka 64 iki gihugu kimaze kibonye ubwigenge.

Ni igikorwa kiba buri mwaka ku 9 Ukuboza, gikorwa na Perezida wa Tanzania hagendewe ku itegeko nshinga ry’iki guhugu riha perezida ububasha bwo guha imbabazi imfungwa n’abagororwa bazikwiye.

Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu yashyize hanze iri tangazo yasabye abo bafunguwe kwitwara neza muri sosiyete ndetse bakirinda kongera kugwa mu byaba bituma basubira muri gereza.

Iyi minisiteri yasonabanuye ko abantu bahawe imbabazi ari abakatiwe imyaka iri hejuru y’ibiri kandi bamaze muri gereza kimwe cya kane cy’igihano cyabo.

Muri bo abageze mu zabukuru bari hejuru y’imyaka 70, ababyeyi batwite cyangwa bafunganye n’abana, imfungwa zifite uburwayi budakira cyangwa bubarembeje, n’abafite ubumuga bw’ingingo cyangwa ubwo mu mutwe ni bo bahawe imbabazi.

Icyakora rivuga ko abantu bakatiwe ariko bafungiye hanze ya gereza batahabwa izi mbabazi, hamwe n’abantu bahamwe n’ibyaha byo gukoresha ububasha bafite mu nyungu zabo bwite, kunyereza umutungo, ruswa, n’ibyaha by’ihohotera cyane cyane irikorewe abana.

Abantu bahamijwe icyaha cy’ubujura ubwo ari bwo bwose, ubwicanyi, kugurisha ibice by’abantu cyangwa iby’inyamaswa, kugerageza gutoraka ubutabera, gutoroka gereza, ubwambuzi, isubira cyaha ndetse n’abantu bakatiwe igifungo cya burundu, na bo ntabwo bashobora guhabwa izi mbabazi.

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yahaye imbabazi imfungwa zirenga 1000

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages