Kuva ku wa 15 Mutarama 2026, ni bwo abapolisi ba Uganda batangiye kurinda byihariye urugo rwa Bobi Wine ruherereye i Magere. Icyo gihe Bobi Wine yavuze ko yabashije gucika inzego zishinzwe umutekano ajya aho yise ahatekanye.
Kituuma yavuze ko iki gikorwa gishingiye ku mpamvu z’umutekano w’igihugu, ariko ntiyatangaje igihe kizamara.
Rusoke yavuze ko Bobi Wine nta cyaha yakoze, kandi ko azahamagarwa gusa mu gihe byaba ngombwa kugira ngo atange ibisobanuro.
Mu kiganiro umugore wa Bobi Wine, Barbara Itungo, aherutse kugirana n’itangazamakuru ku wa 24 Mutarama 2025 yasobanuye uko urugo rwe rwatewe, akagirirwa nabi azira kudatanga ijambo banga (password) rya telefone ye.
Ni mu gihe ku wa 28 Mutarama 2026 abagize umuryango wabo barimo n’abavandimwe be babujijwe gusura urugo rwe. Kugeza ubu, nta muntu wemerewe gusohoka muri uru rugo.
Bobi Wine ni we wakurikiye Perezida Yoweri Kaguta Museveni watsindiye kuyobora Uganda ku majwi 71,6%. Bobi Wine yagize amajwi 24,72%.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!