Ibyo yabigarutseho kuri uyu wa 4 Gicurasi 2026 ubwo Inama y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) yatangizaga gahunda y’isuzuma muri za kaminuza n’amashuri makuru rigamije kwegeranya amakuru azafasha kuzamura ireme ry’uburezi.

Ni isuzuma ryahereye muri UR muri Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (CST) iri i Kigali.

Prof. Kayihura yagaragaje ko yatunguwe no kumva hari abavuga ko abarangije muri iyo kaminuza badafite ubumenyi busabwa, agaragaza ko ahubwo bari mu bahagaze neza ugereranyije n’uburyo isoko ry’umurimo riba ribashaka.

Ati “Twaba dutunguwe tubyumvishe uko kuko mbere y’uko duha abanyeshuri impamyabumenyi tuba twabonye ibigo bitandukanye bidusaba abajya kubikoramo. Hari n’ikigo kiza kigafata abanyeshuri nka 50 mbere y’uko barangiza. Tujya kubaha impamyabumenyi abarenga nka 300 baramaze kubona akazi. N’ubu tuvugana hari ababadusabye kandi haracyarimo igihe ngo bahabwe impamyabumenyi kuko batangira kubikora bataranarangiza kwiga.”

Prof. Kayihura yongeyeho ko ariko ireme ry’uburezi ryifuzwa ritaragerwaho uko bikwiye kuko hari ibigikorwa ariko ko ku isoko ry’umurimo ry’u Rwanda no mu Karere UR idahaze nabi.

Ati “Ntiwavuga ko turi ku 100% by’aho twifuza ariko ku bijyanye n’ireme ry’uburezi ndumva tudahagaze nabi ku isoko ryo mu Rwanda no mu Karere kuko hari abanyamahanga benshi bigira hano kandi bajya kurangiza baramaze gusabwa kera. Icyo biba bivuze kuri twe nk’abarezi ni uko iryo ari ireme ry’uburezi baba bakurikira ariko twifuza kurushaho.”

Uwo muyobozi ariko yakomeje agaragaza ko hari ibyo UR igikeneye gukora ngo izamure ireme ry’uburezi itanga, harimo nko kongera ubushobozi bwa za laboratwari ziri muri CST zose zikajya ku rwego mpuzamahanga ndetse no kongera umubare w’abarimu muri rusange.

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph yagaragaje ko muri gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi by’umwihariko muri kaminuza n’amashuri makuru, batangije isuzuma rigamije kumenya neza ikigomba gukorwa ariko ko hari n’ibyo batangiye guteganya.

Ati “Abanyeshuri barangiza kaminuza bahita bajya ku isoko ry’umurimo ariko iyo basohotse bataritoje uko ibintu bikorwa neza harimo n’ibyuma bakoresha usanga basigaye inyuma. Ni ngombwa ko bagomba kwitoza bakamenya neza ibyo bagiye gukora kugira ngo nibagera hanze bajye batangira akazi bakora neza. Ibi turateganya ko tuzabikoranaho n’abikorera batubwire ibyo bakeneye ni bwo tuzazamura ireme ry’uburezi.”

Minisitiri Nsengimana yasobanuye ko bazakorana n’abikorera babereka integanyanyigisho z’ibyo abanyeshuri bahabwa na bo bakababwira ibyo bakeneye noneho iyo mikoranire itume abanyeshuri barangiza kaminuza bisanga ku isoko ry’umurimo bafite ibikenewe byose.

U Rwanda rufite gahunda yo kuba igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi ndetse by’umwihariko rushaka kuba igicumbi cya Afurika muri Siyansi n’Ikoranabuhanga.

Gusa, haracyakenewe gukora byinshi kuko HEC igaragaza ko nubwo mu myaka 20 ishize uburezi mu mashuri makuru na kaminuza bwateye intambwe nziza ariko kugeza ubu 9% gusa by’abagomba kwiga muri ayo mashuri bari hagati y’imyaka 18 na 23 mu Rwanda ni bo gusa babikora mu gihe ku rwego mpuzamahanga bateganya ko nibura bagomba kuba 28%.

Ikoreshwa rya drones ni bimwe mu byigishwa muri UR
Ikoreshwa rya drones ni bimwe mu byigishwa muri UR
UR iri guteganya kongera ubushobozi bwa laboratwari zayo zose zikajya ku rwego mpuzamahanga
UR iri guteganya kongera ubushobozi bwa laboratwari zayo zose zikajya ku rwego mpuzamahanga
Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr. Kadozi Edouard yagaragaje ko gusuzuma amashuri makuru na kaminuza byatangijwe bizerekana icyazamura ireme ry'uburezi mu Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr. Kadozi Edouard yagaragaje ko gusuzuma amashuri makuru na kaminuza byatangijwe bizerekana icyazamura ireme ry'uburezi mu Rwanda
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph yavuze ko mu kuzamura ireme ry'uburezi bazakorana n’abikorera babereka integanyanyigisho z’ibyo abanyeshuri bahabwa na bo bakababwira ibyo bakeneye ku murimo
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph yavuze ko mu kuzamura ireme ry'uburezi bazakorana n’abikorera babereka integanyanyigisho z’ibyo abanyeshuri bahabwa na bo bakababwira ibyo bakeneye ku murimo
Abafite aho bahuriye n'uburezi mu mashuri makuru na kaminuza bari kureba icyakorwa ngo hazamurwe ireme ryabwo
Abafite aho bahuriye n'uburezi mu mashuri makuru na kaminuza bari kureba icyakorwa ngo hazamurwe ireme ryabwo
Kaminuza y'u Rwanda na Minisiteri y'Uburezi byaganiriye ku kuzamura ireme ry'uburezi mu Rwanda
Kaminuza y'u Rwanda na Minisiteri y'Uburezi byaganiriye ku kuzamura ireme ry'uburezi mu Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda (UR), Prof. Kayihura Muganga Didas ntiyemeranya n'abavuga ko batanga uburezi bucagase
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda (UR), Prof. Kayihura Muganga Didas ntiyemeranya n'abavuga ko batanga uburezi bucagase