Iyi raporo yasohotse ku wa 1 Ukwakira 2026 ivuga ko tariki ya 30 Nzeri handuye abantu bashya 76, bavuye kuri 53 bari babonetse ku munsi wari wabanje. Ibi bivuze ko umubare w’abanduye bashya wiyongereyeho hafi 43% mu masaha 24.
Raporo igaragaza ko hakiri imbogamizi zikomeye mu guhangana n’iki cyorezo. Gukurikirana abantu bahuye n’abanduye byageze kuri 80,6%, mu gihe intego ari ukugera kuri 95%.
Ikindi kibazo ni uko hafi kimwe cya kabiri gusa cy’abakekwaho Ebola ari bo bagezwa mu bigo byabugenewe kugira ngo bavurwe.
Muri Ituri kandi, ibikorwa byo gukingira Ebola byahagaze by’agateganyo nyuma y’uko habaye ibura ry’inkingo za Ervebo, ibintu biteye impungenge abari mu rugamba rwo kurwanya iki cyorezo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!