Umubare w’abo byatangajwe ko bamaze kwandura iki cyorezo wiyongereho abantu 71 mu masaha 24, kuko kugeza tariki ya 3 Kamena byari byemejwe ko handuye abantu 381.
Iyi Minisiteri yatangaje ko Intara ya Ituri ari yo yiganjemo abanduye Ebola, kuko 94% by’abanduye ari abaho, abandi bakaba abo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Ubusanzwe, ibipimo byafatwaga abafite ibimenyetso bya Ebola byasuzumirwaga muri laboratwari y’igihugu (INRB) iri i Kinshasa, bigakereza itangazwa ry’ibyavuyemo.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu rwego rwo kwihutisha isuzuma, ryatangiye gukorerwa no muri laboratwari iri mu bitaro bikuru bya Mongbwalu kuko ni byo byakira abarwayi benshi b’iki cyorezo.
Yagize iti “Gutangira gusuzumira muri Mongbwalu ni intambwe ikomeye cyane, kuko byegereza ibikorwa byo gusuzuma ahagaragara ubwandu cyane, kandi byagabanye igihe byatwaraga mu kwemeza ubwandu.”
Mu bibangamiye abashinzwe ubuzima n’abatabazi bahanganye na Ebola harimo ibihuha bikomeje gukwirakwira mu burasirazuba bwa RDC, bituma abaturage batizera ko iki cyorezo kiriho koko.
Minisiteri y’Ubuzima muri RDC yatangaje ko hari abaturage banga ko imirambo y’abantu babo isuzumwa, abandi benshi bakanga gutanga amakuru ku bafite ibimenyetso bya Ebola, hakaba hakenewe imbaraga nyinshi mu bukangurambaga.
Ebola ya Bundibugyo nta muti cyangwa urukingo ifite ariko havurwa ibimenyetso byayo. Isuzuma rigaragaza ko muri RDC, iri kwica ku kigero cya 18,1%, gushakisha abahuye n’abanduye bikaba biri gukorwa kuri 57,8%.
Tariki ya 15 Gicurasi, Uganda yatangaje ko umurwayi wa mbere wa Ebola ya Bundibugyo yagaragaye i Kampala. Uwo munsi ni bwo Minisiteri y’Ubuzima ya RDC yemeje ko iki cyorezo cyinjiye mu gihugu.
Kugeza tariki ya 5 Kamena, muri Uganda hari hamaze kuboneka abarwayi 19 ba Ebola barimo babiri bamaze gupfa na bane bakize, banamaze gusezererwa n’ibitaro.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima (OMS) n’ikigo cy’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gishinzwe kurwanya no gukumira indwara, Africa CDC, byemereye RDC na Uganda miliyoni 518 z’Amadolari zo kwifashisha mu kurwanya iki cyorezo.
Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yatangarije abanyamakuru ko aya mafaranga azakoreshwa kuva muri Kamena kugeza mu Ugushyingo 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!