Intara ya Ituri iracyagaragaramo ubwandu bwinshi ugereranyije n’izindi ntara enye zagezemo iki cyorezo, gusa iyi Minisiteri yasobanuye ko hakajijwe ingamba zo guhangana na cyo.
Muri Kivu y’Amajyaruguru, isuzuma ku bafite ibimenyetso bya Ebola riri gukorwa ku rugero rwa 93,9%, mu gihe abahuye n’abanduye bo bari gukurikiranwa kuri 91,7%; bikaba bitanga icyizere ko guhashya iki cyorezo muri iyi ntara bishoboka.
Intara ya Kivu y’Amajyepfo ntigifatwa nk’ibamo iki cyorezo kuko hashize iminsi 50 nta murwayi mushya urabonekamo. Batatu bo mu gace ka Miti-Murhesa ni bo bari baragaragayemo. Umwe yarapfuye, babiri barakira.
Abaganga n’abakozi b’imiryango y’ubutabazi bari guhura n’imbogamizi zikomeye zirimo umutekano muke w’aho bakorera no kuba abaturage bagerageza kubitambika mu kazi kabo kuko abenshi ntibumva ko iki cyorezo gihangayikishije cyane.
Iyi myumvire ni yo ituma abaturage bibasira abaganga n’abatabazi bajya mu ngo gukurikirana abahuye n’abanduye ndetse n’abafite ibimenyetso bya Ebola, rimwe na rimwe bagatera amavuriro bagamije gutorokesha abantu babo.
Igitero giheruka mu bitaro bya Nyankunde muri Ituri tariki ya 15 Nyakanga cyatumye abarwayi bane ba Ebola batoroka, abakozi b’imiryango mpuzamahanga barimo abahanga bahungira mu Mujyi wa Bunia.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima (OMS) rigaragaza ko abantu barenga 80% bari kwakirwa n’abaganga batazi ababanduje iki cyorezo; ibica amarenga ko abantu benshi barwaye banze kujya mu mavuriro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!