Iyi Minisiteri yasobanuye ko kugeza uwo munsi, abantu 48 ari bo byari bimaze kwemezwa ko bishwe n’iki cyorezo, mu Ntara ya Ituri, Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, batandatu bakaba bamaze gukira.
Yatangaje ko hari abantu 116 bakekwaho Ebola muri RDC kandi ko bari gukorwaho iperereza kugira ngo bimenyekane niba baranduye iki cyorezo cyangwa niba bafite ubundi burwayi, 104 muri abo bari mu kato.
Ihuriro AFC/M23 ryagaragaje ko kugeza ku wa 31 Gicurasi, ibice rigenzura byari bimaze kubonekamo abarwayi bane ba Ebola barimo umwe wabonetse i Goma n’abandi batatu babonetse mu gace ka Murhesa, Teritwari ya Kabare mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima (OMS) ryagaragaje ko mu bibangamiye abaganga n’abatabazi bahanganye n’iki cyorezo harimo intambara iri kuba mu burasirazuba bwa RDC.
Mu cyumweru gishize, Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yatangaje ko bitashoboka ko abaganga n’abatabazi bakora akazi kabo neza mu gihe ibice banyuramo biri kugwamo amakompora.
Leta ya RDC yatangaje ko kugeza ku wa 31 Gicurasi, mu bice byiganjemo ubwandu bwa Ebola nka Rwampara na Bunia na Ituri hari hatuje, ariko ko umutekano muke uri mu bindi bice uri kubangamira abari guhangana n’iki cyorezo.
Muri Uganda, abantu icyenda ni bo bamaze kwandura Ebola. Minisiteri y’Ubuzima yaho yasobanuye ko umuntu umwe ari we umaze kwicwa n’iki cyorezo, kandi ko ari Umunye-Congo waturutse muri Ituri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!