Raporo y’iki kigo igaragaza ko kugeza uwo munsi, habaruwe abantu 828 bari bamaze gukira iki cyorezo, mu gihe 595 bari mu kato cyangwa bari kuvurirwa mu mavuriro yabugenewe.
Intara ya Ituri iracyari izingiro ry’iki cyorezo kuko 86,5% by’abanduye muri rusange ari abaturage bayo. Muri Kivu y’Amajyepfo ho hashize iminsi 72 nta wundi murwayi wacyo urahaboneka.
Iki cyorezo giterwa na virusi yo mu bwoko bwa Bundibugyo. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima (OMS) rigaragaza ko nta muti cyangwa urukingo byacyo biraboneka ariko hari gukorwa igerageza.
Iyi mibare ishyira iki cyorezo mu bikomeye cyane RDC yahuye na byo kuva Ebola yavumburwa mu 1976. OMS yatangaje ko ku wa 30 Nyakanga, umubare w’abanduye wari waramaze kurenga uw’icyorezo cyo mu 2018-2020.
Icyorezo cyo mu 2018-2020 cyishe abantu 2299 mu 3481 banduye, bivuze ko nubwo abanduye ari benshi muri iki gihe, impfu zacyo zitaragera ku z’icyo gihe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!