Izi mvururu zadutse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 21 Gicurasi 2026 nyuma y’urupfu rw’umurwayi bikekwa ko yishwe n’iki cyorezo. Abo mu muryango we banze kwemera ko ari cyo cyamwishe, basaba ibitaro kubaha umurambo ngo bawushyingure.
Kubera ko bitemewe ko abaturage bishyingurira uwo bikekwa ko yari arwaye Ebola mu rwego rwo kwirinda ko yakwirakwira, Ibitaro bya Rwampara byimanye uyu murambo, mu burakari bwinshi batangira kwangiza ibikoresho byaho.
Ihema ryari ryarashinzwe kugira ngo rivurirwemo abanduye iki cyorezo n’ibitanda byarimo byatwitswe, imodoka ebyiri zirimo imbangukiragutabara zirangizwa, abarwayi batandatu bava mu kato, baratoroka.
Mu rwego rwo kwirinda kugirirwa nabi, abakozi bo muri ibi bitaro n’abo mu miryango ibifasha kwita ku barwayi ba Ebola bahungiye ku basirikare kugira ngo babarindire umutekano, abapolisi basigara bagarura ituze.
Nyuma y’izi mvururu hari ubwoba ko abatorotse bakwirakwiza iki cyorezo cyica ku muvuduko mwinshi.
Umurwayi wa mbere yishwe n’iyi Ebola yo mu bwoko bwa Bundobugyo ni uwo mu Mujyi wa Bunia muri Ituri. Yapfuye tariki ya 24 Mata 2026 ariko byemezwa ko yazize iki cyorezo nyuma y’ibyumweru bitandatu.
Kuri uyu wa 21 Gicurasi, Minisiteri w’Ubuzima muri RDC, Dr. Roger Kamba, yatangaje ko abantu 626 ari bo bikekwa ko bamaze kwandura Ebola, kandi ko 159 ari bo bikekwa ko bishwe n’iki cyorezo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!