Iyi mibare yatumye abamaze kwandura iki cyorezo biyongera cyane mu buryo butigeze bubaho kuva mu kwezi gishize, bagera ku 1708 muri rusange, mu gihe abamaze gupfa bageze kuri 580.
Intara ya Ituri ni yo ikigaragaramo abantu benshi banduye iki cyorezo n’abo cyishe. Aho kigaragara cyane ni muri Mongbwalu, Rwampara, Bunia, Mambasa na Nyankunde.
Ebola kandi iracyagaragara muri Kivu y’Amajyaruguru, mu bice birimo Beni, Butembo, Katwa, Oicha na Musienene. Umujyi wa Goma nturagaragaramo undi murwayi w’iki cyorezo kuva tariki ya 17 Gicurasi.
Mu gace ka Miti-Murhesa mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo na ho higeze kugaragara abarwayi batatu Ebola barimo umwe wapfuye. Kuva tariki ya 26 Gicurasi, nta wundi murwayi urahagaragara.
Mu Mujyi wa Kisangani mu Ntara ya Tshopo, habonetse umurambo w’umuntu wishwe na Ebola wakuwe muri Ituri. Muri Haut-Uélé na hatorokeye umurwayi w’iki cyorezo, apfirayo.
Minisiteri y’Ubuzima ntigaragaza izi ntara nk’izagezemo Ebola, bitewe n’uko yinjijwemo n’abaturutse muri Ituri. Bigaragara ko nta bantu baho baba barandujwe iki cyorezo kuko nta mibare yaho itangazwa.
Ebola ya Bundibugyo ntirabonerwa umuti cyangwa urukingo, ariko abaganga bavura ibimenyetso byayo birimo kuruka, gucibwamo, kuva amaraso mu myenge y’uruhu n’umuriro mwinshi. Uwivuje kare aba afite amahirwe yo gukira.
Kugeza ku wa 6 Nyakanga, abantu 280 ni bo bari bamaze gukira iki cyorezo kuva cyatangazwa muri RDC tariki ya 15 Gicurasi. Aba barimo abashya 27 babonetse mu masaha 24.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima (OMS) riherutse gutangaza ko tariki ya 1 Nyakanga hatangiye igeragezwa ry’umuti wa Remdesivir nk’ushobora kuvura iki cyorezo, rikaba ryarakorewe ku murwayi wa mbere muri Ituri.
OMS iteganya ko igerageza rizakorerwa ku barwayi ba Ebola ya Bundibugyo barenga 1000, ibizavamo bishingirweho mu kwemeza niba uyu muti uhabwa abarwanyi benshi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!