00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutshuru: FDLR yishe umusaza w’imyaka 77

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 18 May 2026 saa 03:20
Yasuwe :

Umutwe w’iterabwoba wa FDLR wishe umusivili muri Santere ya Bambo, Teritwari ya Rutshuru, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi, ushimuta abandi babiri.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko FDLR yacengeye mu gace ka Kabuye na Kabanda ahagana saa Saba z’igicuku cyo ku wa 18 Gicurasi 2026.

Kanyuka yasobanuye ko muri Kabanda ari ho FDLR yiciye umusaza w’imyaka 77 witwa Nzirorera Nsekuye, igeze muri Kabuye ishimuta uwitwa Munenge Samuel na Karuhije Innocent.

FDLR yashinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ifite intego yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Abayobozi bayo bavuga ko bashaka kwisubiza ubutegetsi.

Uyu mutwe wifatanya n’ingabo za RDC n’imitwe ya Wazalendo mu rugamba bihanganyemo na AFC/M23 muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo. Uhabwa ubufasha burimo intwaro, amafaranga n’ibiribwa.

Ubwo AFC/M23 yafataga ibice byinshi muri Kivu y’Amajyaruguru birimo Umujyi wa Goma, FDLR yahungiye mu mashyamba no mu bice bya kure birimo Walikale, ariko ntiyahagaritse umugambi wo guhungabanya umutekano.

Ni yo mpamvu amatsinda mato y’abarwanyi ba FDLR acengera mu baturage mu bice AFC/M23 igenzura, bagasahura, bakica abaturage, bagafata ku ngufu, abandi bakabashimuta nk’uko byagenze muri Bambo.

Abarwanyi ba FDLR bateye santere ya Bambo mu gicuku
Lawrence Kanyuka yatangaje ko FDLR yishe umusivili muri Bambo, ishimuta abandi babiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages