Ni ibintu byatunguye urubyiruko rwari rukurikiye ikiganiro cya ‘JazzWithJajja’ Perezida Museveni akora binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Ubwo ikiganiro cyari hafi kurangira Kasuku, umwe mu bari bayoboye ikiganiro, yasabye Perezida Museveni kumuha impano y’amafaranga, agaragaza ko asabiye urundi rubyiruko.
Perezida Museveni yagaragaje ko nubwo ubu ari Umukuru w’Igihugu, ariko ubu ari n’umukandida uri kwiyamamariza kuyobora igihugu.
Yavuze ko gutanga amafaranga muri iki gihe ari kwiyamamaza byafatwa nko gutanga ruswa, bikamuteza ibibazo by’amategeko.
Ati “Ntabwo nshaka kujya muri gereza kuko ndi umukandida. Nazafungwa kuko naba ntanze ruswa. Tugomba gutegereza kugeza amatora arangiye, hanyuma tukazabikemura.”
Yagaragaje ko abitabiriye bemerewe gusa amafaranga y’urugendo angana na miliyoni 1 z’Amashilingi ya Uganda, na ho izindi mpano zikazaza nyuma y’amatora.
Amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda ateganyijwe kuba ku wa 15 Mutarama 2026. Ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu hari kwiyamamaza abakandida umunani.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!