Yakomeje itangaza ko urupfu rwe rwabaye nk’amayobera kuko hataramenyekana icyaruteye.
Mu itangazo Polisi yatanze yerekanye ko hakomeje iperereza rigamije kumenya icyabaye intandaro y’urwo rupfu.
Ku rundi ruhande ariko raporo yaturutse ku biro bikuru bya Polisi muri Dodoma yavuze ko Uwumuhoza Viollete yaba yiyahuriye aho yari afungiwe nubwo na byo bigikomeje kwibazwaho.
Uyu mugore utatangajwe imyaka ye yari yatawe muri yombi kubera kwinjira no gutura muri Tanzania mu buryo bunyuranyije n’amategeko burimo no kuba nta cyangombwa kimwemerera kuhaba yari afite.
Urupfu rwe rwabaye ku wa 7 Mutarama 2026.






Ibitekerezo 0