Mu ijambo yagejeje ku baturage ku wa 27 Kanama 2026, Tshisekedi yavuze ko ibi biganiro bigamije gukemura ibibazo bya politiki, umutekano muke n’amacakubiri bimaze igihe mu gihugu. Yabigaragaje nka gahunda y’Abanye-Congo, izibanda ku kubaka igihugu gikomeye no gushimangira ubumwe bwacyo.
Yatangaje ko mbere y’inama nkuru izabera i Kinshasa, hazabaho ibiganiro mu ntara 26 zigize RDC, aho abaturage, abayobozi b’inzego z’ibanze, imitwe ya politiki, sosiyete sivile, abayobozi gakondo, amadini n’abandi bafatanyabikorwa bazatanga ibitekerezo ku bibazo byugarije igihugu.
Tshisekedi yavuze ko ibiganiro bigomba kuvamo "Amasezerano y’igihugu ku mahoro, ubumwe no kuvugurura Leta", ndetse hashyirweho uburyo bwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibizemezwa. Yavuze ko atifuza ko uyu mushinga uzaba nk’ibindi biganiro byabanje, byarangiye nta bikorwa bifatika bibayeho.
AFC/M23 ntiyashyizwe muri ibi biganiro
Perezida Tshisekedi yavuze ko ibi biganiro bitazasimbura ibiganiro bya Doha birebana n’intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC, ahubwo ko buri gahunda izakomeza ukwayo, ikemure ibirebana n’intego yayo.
Yashimangiye ko gahunda ya Doha ari yo izakemura ibibazo birebana n’imitwe yitwaje intwaro, guhagarika imirwano, gushyira intwaro hasi no gusubiza ibintu mu buryo mu bice byibasiwe n’intambara.
Yongeyeho ko nta muntu cyangwa umutwe uzemererwa gukoresha intwaro kugira ngo ugire uruhare muri politiki ya RDC.
Ati "Nta muntu ushobora kwitabira ibiganiro by’igihugu mu gihe yafashe intwaro akakirwanya. Nta ntwaro izaha uyifashe uburenganzira burenze ubwo amatora aha umuturage. Nta ntsinzi y’igisirikare ishobora guhindurwa uburenganzira bwa politiki. Nta mutwe witwaje intwaro uzitwaza ukudaheza kugira ngo ugere ku byo utagezeho binyuze mu nzira ya demokarasi."
Tshisekedi yavuze ko abakomeje kurwanya gahunda ziteganywa n’Itegeko Nshinga bakoresheje intwaro, "abafashe igice cy’ubutaka bw’igihugu ku ngufu, abashyizeho ubuyobozi butemewe mu bice by’igihugu cyangwa abakorera mu nyungu z’amahanga" bahejwe muri ibi biganiro.
Perezida wa RDC yavuze ko abifuza gusubira mu muryango w’Abanye-Congo bazahabwa amahirwe niba baretse urugomo kandi bakubahiriza amategeko y’igihugu, ariko ashimangira ko amahoro atagomba gusobanura kudahana abakoze ibyaha bikomeye.
Ibiganiro bizamara amezi atatu
Tshisekedi yatangaje ko gahunda y’ibi biganiro izamara igihe kitarenze amezi atatu, igatangira hakorwa inama zo mu ntara, hanyuma igakomereza ku biganiro byo ku rwego rw’igihugu bizabera i Kinshasa.
Yavuze ko ibiganiro bizitabirwa n’abahagarariye ibyiciro bitandukanye, barimo urubyiruko, abagore, abakozi, abahinzi, abashakashatsi, abikorera ndetse n’Abanye-Congo baba mu mahanga.
Perezida wa RDC yahamagariye abahagarariye amadini n’amatorero gushyigikira no kwitabira ibi biganiro.
Ibi biganiro bigiye kuba mu gihe uburasirazuba bwa RDC bwugarijwe n’ikibazo cy’umutekano muke, aho ingabo z’iki gihugu zihanganye na AFC/M23 igenzura ibice byinshi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Tshisekedi yaraburiwe
Abayobozi bo muri Kiliziya Gatolika muri RDC n’abanyapolitiki bagaragaje impungenge ko ibiganiro byateguwe na Perezida Tshisekedi bishobora kudatanga umusaruro urambye mu gihe abantu b’ingenzi, cyane cyane abafite aho bahuriye n’ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu bahezwa.
Bavuze ko amateka y’ibiganiro byabanje muri RDC kuva yabona ubwigenge agaragaza ko amahoro adashobora kuboneka igihe hari impande zahejwe.
Abanyamadini, barimo abayobozi ba Kiliziya Gatolika, babinyujije mu Nama Nkuru (CENCO), bamaze igihe basaba ko habaho ibiganiro birimo impande zose z’ingenzi kugira ngo harebwe umuti w’ibibazo byose byugarije igihugu.
Basabye beruye ko abahagarariye AFC/M23, umutwe wa CRP wa Thomas Lubanga ndetse na Joseph Kabila wayoboye RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019 bakwitabira ibiganiro by’Abanye-Congo ariko Leta ya RDC yabiteye utwatsi.
Abanyapolitiki n’impuguke mu bibazo bya RDC na bo bagaragaje ko guheza imitwe yitwaje intwaro mu biganiro bishobora gutuma intambara zikomeza, nubwo Leta ya Kinshasa yibwira ko bishobora kuzihagarika.
Icyakora, Perezida Tshisekedi we avuga ko ibiganiro by’Abanye-Congo bitagomba kuba inzira yo guha agaciro gukoresha intwaro mu rwego rwo gushaka uburenganzira bwa politiki.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!