00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Twirwaneho yigambye kwesura ingabo za Leta ya RDC

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 18 September 2026 saa 08:28
Yasuwe :

Umutwe witwaje intwaro wa MRDP Twirwaneho ukorera muri Komini Minembwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, watangaje ko wakubise ingabo z’iki gihugu n’imitwe bikorana.

Col Fidèle Rugabo uri mu bofisiye ba Twirwaneho yatangaje ko saa cyenda z’urukerera rwo ku wa 18 Nzeri 2026, ingabo za RDC, iz’u Burundi, FDLR, P5 na Wazalendo byateye abaturage muri Mukoko na Nyaruhinga.

Yagize ati "Umwanzi mu cyerekezo cya Mukoko yateye abaturage saa cyenda z’urukerera. Umwanzi akaba arimo gukubitwa nk’ingoma."

Col Rugabo yatangaje kandi ko saa kumi n’ebyiri z’igitondo, imitwe y’ingabo ishyigikiye Leta ya RDC yateye agace ka Gipimo mu cyerekezo cya Kabanju.

Ibi bitero bikurikiye ibyo ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC rimaze iminsi rigaba mu bice bigenzurwa na Twirwaneho ndetse na AFC/M23 birimo Minembwe, Kalehe na Masisi.

Col Rugabo yatangaje ko Twirwaneho na AFC/M23 byamaganiye kure ibi bitero.

Col Rugabo yatangaje ko MRDP Twirwaneho iri gukubita ihuriro ry'ingabo za Leta ya RDC nk'ingoma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages