Col Fidèle Rugabo uri mu bofisiye ba Twirwaneho yatangaje ko saa cyenda z’urukerera rwo ku wa 18 Nzeri 2026, ingabo za RDC, iz’u Burundi, FDLR, P5 na Wazalendo byateye abaturage muri Mukoko na Nyaruhinga.
Yagize ati "Umwanzi mu cyerekezo cya Mukoko yateye abaturage saa cyenda z’urukerera. Umwanzi akaba arimo gukubitwa nk’ingoma."
Col Rugabo yatangaje kandi ko saa kumi n’ebyiri z’igitondo, imitwe y’ingabo ishyigikiye Leta ya RDC yateye agace ka Gipimo mu cyerekezo cya Kabanju.
Ibi bitero bikurikiye ibyo ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC rimaze iminsi rigaba mu bice bigenzurwa na Twirwaneho ndetse na AFC/M23 birimo Minembwe, Kalehe na Masisi.
Col Rugabo yatangaje ko Twirwaneho na AFC/M23 byamaganiye kure ibi bitero.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!