Kuri uyu wa 19 Nzeri 2026, Twirwaneho yatangaje ko mu minsi ibiri ishize ibitero byagabwe mu bice bitandukanye bikikije Minembwe birimo Mukoko, Nyaruhinga, Gipimo, Nzahaha, Rugezi, Nyagishasha na Timbyangoma.
Uyu mutwe wagaragaje ko ibi bitero byifashishije imbunda nini ndetse na drones, usobanura ko muri Biziba drone yarashe mu ngo z’abaturage, ikomeretsa umwana.
Twirwaneho yavuze ko ibi bitero biri muri gahunda y’ubwicanyi bukorerwa Abanyamulenge batuye muri Kivu y’Amajyepfo kuva mu 2017, igaragaza ko Minembwe iri mu bikomeye by’umutekano muke.
Ingabo za Leta ya RDC, imitwe ya Wazalendo, ingabo z’u Burundi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bishinjwa kugaba ibi bitero, ariko Twirwaneho yanagaragaje ko Tshisekedi na Ndayishimiye babifitemo uruhare.
Iti “Dufata Perezida Félix Tshisekedi na Perezida Évariste Ndayishimiye nk’abafite uruhare muri ibi bikorwa, kubera uruhare rwabo mu gutanga amabwiriza no kongera abasirikare n’amasasu byibasira abaturage.”
Twirwaneho yagaragaje ko ibi bikorwa binyuranyije n’amasezerano yo guhagarika imirwano yasinyiwe mu biganiro byabereye i Doha muri Qatar ndetse no mu Busuwisi.
Uyu mutwe wasabye abagenzuzi b’iyubahirizwa ry’amasezerano y’agahenge n’abahuza mpuzamahanga gukora iperereza kuri uku kurenga ku masezerano.
Twirwaneho kandi yatangaje ko izafata “ingamba zose z’ubwirinzi zikwiye” kugira ngo irinde abaturage n’ibyabo, ivuga ko izabikora hubahirizwa amategeko mpuzamahanga agenga intambara.
Leta ya RDC igaragaza ko ishaka kwisubiza ibice yambuwe na Twirwaneho yifatanyije na AFC/M23, ariko ishinjwa kwerekeza imbunda ku basivili badafite aho bahuriye n’igisirikare.






Ibitekerezo 0