00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Twirwaneho yisubije Point-Zéro yari ibirindiro bikomeye by’ingabo za RDC n’u Burundi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 4 July 2026 saa 08:35
Yasuwe :

Umutwe witwaje intwaro wa MRDP-Twirwaneho wisubije agace ka Point-Zéro kari ibirindiro bikomeye by’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iz’u Burundi.

Col Fidele Rugabo uri mu bofisiye bakuru ba Twirwaneho, yatangaje ko bafashe Point-Zéro, Baruta, Kalonge, Bicumbi na Rubemba mu masaha ya Saa munani y’igicuku cyo kuri uyu wa 4 Nyakanga 2026.

Yagize ati “Ibikorwa bya gisirikare muri Point-Zéro birangiye aka kanya saa munani n’iminota 35. Point-Zéro, Baruta, Kalonge, Bicumbi na Rubemba byafashwe. Abanzi bakwiye imishwaro mu buryo burindwi.”

Uyu murwanyi yatangaje ko Ingabo za RDC, iz’u Burundi, umutwe w’iterabwoba wa FDLR na Wazalendo zitewe ikimwaro n’abarwanyi ba Twirwaneho na M23, asuhuza abo muri Fizi na Baraka; aca amarenga ko na ho bashobora kuhafata.

Twirwaneho ifashe Point-Zéro n’ibice bihana imbibi nyuma yo gufata ibindi bice by’ingenzi biri mu nkengero za Komini Minembwe birimo Mikenke na Bilalombili ku wa 1 Nyakanga.

Point-Zéro iri hejuru y’igice cy’imisozi ya Fizi. Ni isangano ry’inzira zigana mu bice bitandukanye by’ingenzi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo birimo Umujyi wa Uvira uri mu majyaruguru y’uburasirazuba, Mikenke na Santere ya Minembwe iri mu burengerazuba n’Umujyi wa Fizi na Baraka iri mu majyepfo.

Twirwaneho na M23 byashinjaga ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC gutegurira muri Point-Zéro ibitero bikomeye zagabaga muri Santere ya Minembwe no mu bindi bice by’ingenzi bituyemo Abanyamulenge birimo Mikenke.

Tariki ya 17 Mutarama 2026, Twirwaneho yari yafashe Point-Zéro ariko iyamburwa nyuma y’igihe gito ubwo yagabwagaho ibitero bikomeye byifashishije drones n’abasirikare bo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe za RDC uzwi nka Hiboux.

MRDP Twirwaneho yongeye kugenzura Point-Zéro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages