Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Umutekano, Léonidas Ndaruzaniye, afatanyije na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hassan Kibeya, bafunze inganda zikora ibi binyobwa muri Komini ya Makamba na Nyanza mu Ntara ya Burunga.
Muri iki gikorwa, hafunzwe ahantu hatandukanye hakorerwaga ibinyobwa mu buryo butemewe, ndetse ibyinshi birafatwa, bimenwa ku mugaragaro abaturage bareba.
Muri Komini Nyanza, mu mudugu wa Nyamirongo, hafunzwe uruganda rwa Nganji Company, hamenwa inzoga zitwa ‘Gangi’ rukora.
Ahitwa Muyange hafunzwe ahandi hakorerwaga ibinyobwa nta ruhushya, hamenwa ingunguru zigera kuri 50 zirimo ibyitwa ‘Umururasase’ na ‘Buzima Bwiza’.
Mu gace ka Mabanda, aba bayobozi bifatanyije n’abashinzwe umutekano bafunze uruganda Daxtec Group Company, banamenya inzoga zarwo zizwi nka “Dodjho”.
Mu mudugudu wa Rugarama muri Komini Makamba, hafunzwe uruganda rwa Agriculture Company Innovation, aho hafatiwe hakanamenwa inzoga zitwa “Burunga Wine”.
Minisitiri Hassan Kibeya yavuze ko iki gikorwa kigamije cyane cyane kurinda ubuzima bw’abaturage no guteza imbere ibikorwa byubahiriza amategeko agenga ubuziranenge.
Ati “Niba dushaka kubaka igihugu dukunda, ntidushobora gukomeza aka kavuyo.”
Yasabye abaturage kujya batanga amakuru ku hantu hose bakeka ko hakorerwa ibinyobwa mu buryo butemewe, kugira ngo inzego zibishinzwe zihafunge.
Minisitiri Kibeya yasabye abakora inzoga kubahiriza amategeko no gushyira imbere ibikorwa byujuje ubuziranenge, avuga ko hagiye gushyirwaho andi mabwiriza agenga ikorwa n’igurishwa ry’ibinyobwa.
Iki gikorwa cyatangiriye mu Ntara ya Butanyerera, bikaba biteganyijwe ko kizakomereza no mu zindi ntara z’u Burundi.
Gitangiye nyuma y’aho u Rwanda rutangije ibikorwa byo gufunga inganda zikora izi nzoga zizwi nk’ibyuma, no guca izi nzoga nyuma y’aho bigaragaye ko zikomeje kwangiza Abanyarwanda benshi.
Mu nzoga zaciwe mu Rwanda harimo iz’amoko 52 zatumizwaga mu mahanga zirimo ‘Karibu Gin’ ikorwa n’uruganda Imena Soma Usubire rwo mu Burundi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!