Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye kuri Stade NPPC muri Komini Makamba kuri uyu wa 22 Kanama 2026, Ndikuriyo yagaragaje ko umusaruro w’ikawa yose ihingwa mu gihugu ubaye ushyizwe muri gahunda yo gushaka ibikomoka kuri peteroli, byaboneka vuba.
Yagize ati "Ikawa uyu mwaka umusaruro ugera kuri toni ibihumbi 20, tuvuye ku bihumbi birindwi, umunani, icyenda. Nk’ubu urebye ku isoko mpuzamahanga, usanga ikawa igurwa Amadolari 7 ku kilo kijya hanze. Uteranyije ni hafi miliyoni 140.”
Ndikuriyo yavuze ko u Burundi bukeneye miliyoni 15 z’Amadolari ku kwezi kugira ngo ibikomoka kuri peteroli biboneke ku bwinshi mu gihugu, agaragaza ko miliyoni 140 z’Amadolari zabonekamo ibyamara amezi icyenda.
Yagaragaje ko abanyamuryango ba CNDD-FDD, bangana na 96% by’abaturage, bihaye intego yo kwifashisha umusaruro w’ikawa bahinga mu gufasha igihugu kubona ibikomoka kuri peteroli mu myaka itanu, guhera mu 2024.
Ati "Mu myaka itanu, twebwe mu ishyaka CNDD-FDD, abanyamuryango 96% mu gihugu, dusabwa gukora ku buryo ikawa igura ibikomoka kuri peteroli bizaba bikenewe mu Burundi. Turi ku myaka ibiri n’amezi ane, dusigaje imyaka ibiri n’amezi umunani ngo tugere ku ntego twihaye.”
Uyu muyobozi yavuze ko ashingiye ku ikawa nyinshi abanyamuryango ba CNDD-FDD bateye mu 2024, mu 2025 n’iyo bamaze gutera mu 2026, nitangira kwera izabageza ku ntego yo kubona ibikomoka kuri peteroli byinshi.
Ndikuriyo yagaragaje ko mu myaka yashize, u Burundi bwari bufite ikibazo cyo kubura ibikomoka kuri peteroli kandi biboneka byoroshye ku isoko mpuzamahanga, ariko ko ubu byagoranye bitewe n’intambara ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ati "Uretse n’uko mbere byaburaga biriho, ubu birabura binagoranye kubibona kubera intambara ziri ku Isi. Uriya Muhora wa Hormuz uzana ¼ yabyo. Rero uko ibikomoka kuri peteroli biba bije, ibihugu bikomeye ni byo bibanza kubibona kuko ni byo bifite ubwato bubizana.”
Révérien Ndikuriyo yagarutse ku ntego abanyamuryango ba CNDD-FDD bihaye mu gihe cy’imyaka itanu, agaragaza ko bazizirika umukanda kugira ngo intego bihaye bayigereho mu 2029.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!