Ku wa 31 Nyakanga 2026, ni bwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyatangaje ko cyahagaritse impushya zo gutumiza mu mahanga ikinyabutabire cya ‘ethanol’ gisanzwe gikoreshwa mu kwenga izi nzoga.
Uwera yabwiye RBA ko impamvu nyamukuru yo guhagarika itumizwa rya ‘ethanol’ ari uko imikoreshereze yayo mu gukora inzoga yari irimo ibibazo.
Yasobanuye ko iryo hagarikwa rireba buri wese uri mu ruhererekane rw’icyo gicuruzwa, kuva ku bagitumizaga mu mahanga kugeza ku bagikwirakwizaga ku bagikoresha bose, mu rwego rwo gukuraho akajagari kagaragaraga mu kugikoresha mu binyobwa.
Ati “Bigiye gushyira kuri gahunda ibyari bimaze iminsi ari akajagari mu gukora inzoga za ‘gin’, kuko iki kinyabutabire ni cyo gikoreshwa mu gukora ziriya nzoga. Uburyo cyakoreshwaga ntabwo bwari bugikurikije amategeko cyane cyane mu nganda z’abakora ibyo binyobwa.”
Uwera yongeyeho ko ingamba zose ziri gufatwa mu bijyanye no gutegura ibinyobwa zijyanye no kurengera ubuzima bw’abaturage kuko iyo ingaruka z’ibinyobwa bitemewe zibagezeho, guhangana na zo bigorana ndetse bakahasiga ubuzima.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rwamagana, nyuma y’iki cyemezo, bavuze ko bazi neza ko icyo kinyabutabire ari cyo cyifashishwa mu kwenga zimwe mu nzoga zitujuje ubuziranenge, bityo ko guhagarika itumizwa ryacyo basanga ari byiza ku buzima.
Umwe yagize ati “Iyi ethanol mu by’ukuri kuyishyira mu binyobwa ni ibintu bibi kuko hari bamwe bayinyoye barahuma, abandi bakanangirika inyama zo mu nda nk’umwijima. Natwe tugiye gushyiraho umwete mu kwirinda kunywa ibintu tutazi uko byateguwe kuko biri kugenda bigira ingaruka mbi natwe zikatugeraho.”
Uwitwa Muzatsinda Jean d’Amour yavuze ko asanga iki cyemezo indwara zirimo ubuhumyi n’izindi zitandukanye ziterwa n’izo nzoga zashyizwemo ethanol mu buryo butari bwo zigomba gucika.
Ihagarikwa ry’itumizwa rya ‘ethanol’ rije nyuma y’amabwiriza yashyizweho mu kwezi gushize agena ko abantu batunganya ibinyobwa gakondo mu buryo bw’ubucuruzi no mu birori bihuza abantu benshi bazajya babikora bafite uruhushya, uretse ku gusa ibikoreswa mu ngo.
Ni amabwiriza ahanini ashingiye ku ngaruka ibi binyobwa bikomeje kugira ku Banyarwanda, aho mu mezi arindwi ashize y’uyu mwaka bimaze kwica abantu 50, mu gihe abandi 100 bagihanganye n’ingaruka zabyo zirimo ubuhumyi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!