Rwamenyesheje abajya mu nkiko ko amabwiriza ya 2024-2029 agenga imiburanishirize y’imanza abasaba kugira imyitwarire myiza, kubaha abacamanza n’ibikorwaremezo bakoreramo.
Uru rwego rwatangaje ko kwinjira mu mbago z’urukiko cyangwa imbere mu rukiko yambaye imyambaro iriho amagambo, ibishushanyo cyangwa ibirango byibasira abandi.
Ruti “Mwambare byiyubashye mu rukiko no mu mbago zarwo, ntimunambare imyambaro iriho amagambo, ibishushanyo n’ibimenyetso byibasirana.”
Abajya mu nkiko kandi basabwe kwirinda amagambo no gukoresha mu mbago z’urukiko ibimenyetso by’umubiri byibasira abandi n’indi myitwarire ishobora kubangama irimo gusakuza no kuririmba.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!