Iyi Minisiteri yasobanuye ko abantu 12 ari bo bakivurwa, babiri basezerewe n’ibitaro, umwe akaba yarishwe n’iki cyorezo.
Kugeza kuri uyu wa 2 Kamena, abantu 668 ni bo bahuye n’abanduye kandi ko bari gukurikiranirwa hafi kugira ngo harebwe niba harimo abanduye iki cyorezo.
Ebola yinjijwe muri Uganda n’Umunye-Congo waturutse mu Ntara ya Ituri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yanduza abandi barimo abaganga bamwitayeho.
Minisiteri y’Ubuzima muri RDC yo yemeje ko abo byemejwe ko bamaze kwandura Ebola muri iki gihugu bageze kuri 231 kugeza tariki ya 31 Gicurasi 2026, barimo 48 bapfuye.
Muri RDC, Ebola yiganje mu bice byo muri Ituri birimo Mongbwalu, Rwampara na Bunia. Hari abandi barwayi bake bagaragaye muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!