Ibi yabigarutseho mu gihe habura iminsi mike ngo amatora yo ku wa 15 Mutarama 2026 atangire. Bazatora umukuru w’igihugu n’abagize inteko ishinga amategeko .
Colonel Chris Magezi yabwiye abashyigikiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi ko bakwiriye kuzitabira amatora ariko nyuma yo gutora, bagomba guhita basubira mu ngo zabo bakirinda guteza akavuyo ku biro by’itora.
Ni mu gihe Umukandinda Robert Kyagulanyi uyobora ishyaka rya NUP yagiye asaba abamushyigikiye ko nibitabira aya matora bakwiriye kuzaguma ku biro by’itora mu rwego rwo kureba ko batabiba amajwi.
Kyagulanyi agaragaza ko impamvu akangurira abamushyigikiye kuzaguma ku biro by’itora ari ukubera ko bamwibye amajwi mu matora ya perezida yabaye mu 2021 aho yarangiye Museveni ari we uyatsinze yongera kuba Perezida w’iki gihugu.
Si ubwa mbere mbere umwe mu bayobozi b’ingabo za Uganda baburiye abantu kuzatora bagahita basubira mu rugo kubera ko Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba na we yabigarutseho ku wa 16 Ukuboza 2025.
Yagize ati “Abazagerageza guteza ibibazo nk’uko numvise bamwe babyigamba, ikibazo cyabo kizitabwaho mu buryo bukomeye twifashishije ibikoresho byose dufite, kandi mu buryo bwubahirije amategeko. Muri iki gihe cy’amatora turasaba abanyapolitike bose kubaha amabwiriza ya Komisiyo y’igihugu y’amatora no gukorana neza n’inzego z’umutekano ku bw’ituze rya buri wese.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!