Ubusanzwe iyo Abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda batsindiye kujya mu Nteko, amabanki ajya kubashaka kuko igihugu kiba cyungutse abakozi ba leta bashya, akabereka inguzanyo afite kugira ngo bazifashije mu mishinga itandukanye.
Icyakora mu minsi ishize hari ibibazo byajyanywe mu nkiko hagaragazwa ko hari abadepite batowe binyuze mu buriganya bivuze ko bashobora gutsindwa bagakurwa mu Nteko.
Ibi aya mabanki yabibonyemo nk’ibyago ku buryo yanze guha inguzanyo abadepite 107 bafite ibyo bibazo atinya ko bashobora kwirukanwa ntibazabone uko bishyura izi nguzanyo.
Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Amabanki muri Uganda, Wilbrod Owor, yavuze ko nubwo atari umurongo wafashwe n’iri huriro ryose, ariko guha amafaranga umudepite wajyanjywe mu nkiko ari ukwishora mu kaga kuko ashobora gutsindwa yavanwa mu Nteko ntazabone uko yishyura amafaranga yahawe.
Ati “Hari aho nabisomye ariko ntabwo ari icyemezo cy’ihuriro ryose. Izi nguzanyo zihabwa abagize Inteko Ishinga Amategeko mu gihe bazamara mu nteko. Birashoboka ko yo (amabanki) yabonye ibi bibazo biri mu nkiko nk’ingorane zikomeye zatuma batishyura inguzanyo.”
Yakomeje ati “Iyo bageze mu Nteko bahura n’ibibazo by’inguzanyo, abantu batandukanye barimo n’abadepite bagenzi babo n’amabanki babereka uburyo bw’inguzanyo zitandukanye bahabwa ariko kuyishyura rimwe na rimwe biba bigoye.”
Muri Uganda hagiye havugwa inkuru z’abagiye mu nteko kwihisha abantu n’amabanki babagurije amafaranga bari mu bikorwa byo kwiyamamaza kuko baba bizeye ko imishahara yabo yabafasha kwishyura imyenda bafashe.
Ibi byagize ingaruka kuri benshi cyane kuko hari ubwo abashakaga kujya mu Nteko batsindwaga kubera ya myenda, ubuzima bwabo bukaba bubi kurusha n’uko bari bameze bataratekereza kujya kuba intumwa za rubanda.
Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda ubu ifite abadepite 529. Aba barimo 353 batowe bahagarariye ibice bitandukanye bya Uganda na 146 bahagarariye abagore ku rwego rw’uturere n’abandi 30 batorwa mu buryo buziguye bahagarariye ibyiciro bitandukanye nk’urubyiruko, ingabo abafite ubumuga n’ibindi.






Ibitekerezo 0