00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda n’u Burundi byohereje intumwa muri Israel mu myiteguro yo kohereza ingabo muri Gaza

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 24 August 2026 saa 09:43
Yasuwe :

Abasirikare bakuru bo muri Uganda no mu Burundi bagiriye uruzinduko muri Israel mu cyumweru gishize, aho bagiye mu biganiro bigamije kureba uko byagira uruhare mu butumwa mpuzamahanga bwo kohereza ingabo mu Ntara ya Gaza.

Ibi bihugu biteganya kohereza ingabo muri Gaza mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yo kugarura amahoro no kubaka iterambere rirambye ry’iyi ntara iherereye muri Palestine.

Umuyobozi wo mu rwego rwa “Board of Peace” ruyoboye gahunda yo kugarura amahoro muri Gaza, yabwiye ibiro ntaramakuru Associated Press ko Uganda iri mu cyiciro cya nyuma cyo cy’imyiteguro yo kohereza ingabo muri iyi ntara nyuma y’aho Inteko Ishinga Amategeko ibyemeye.

Ku ruhande rw’u Burundi, ofisiye mu gisirikare cyabwo yavuze ko intumwa z’iki gihugu zagiye muri Israel zari ziyobowe n’abasirikare bakuru batatu kandi ko Bujumbura ifite ubushake bwo kwinjira muri iyi gahunda ariko ko yo ikiri mu ntangiriro y’imyiteguro.

Nubwo ibiganiro byatangiye, haracyari byinshi bitarasobanuka ku ruhare nyirizina ibihugu byombi bizagira, ndetse n’ibyo bishobora kungukira muri ubwo butumwa.

Uganda ni kimwe byatanze umusanzu ukomeye mu kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye, ikaba iteganya kohereza abasirikare 1200 muri Gaza mu gihe ibiganiro bikomeje byagenda neza.

Ibindi bihugu birimo Maroc, Kosovo, Kazakhstan na Albania na byo byagaragaje ubushake bwo kugira uruhare muri ubu butumwa bw’amahoro.

Biteganyijwe ko ubutumwa bw’amahoro bwo muri Gaza buzaba burimo abasirikare bagera ku 20.000 bazaba bayobowe na Gen Maj Jasper Jeffers wo muri Amerika.

Inshingano z’ubu butumwa zizaba ari ugukurikirana iyubahirizwa ry’agahenge hagati ya Israel n’umutwe wa Hamas, gufasha mu guhugura abapolisi b’Abanya-Palestine no korohereza itangwa ry’imfashanyo.

Kugeza ubu, gahunda yo kohereza izi ngabo iracyari mu myiteguro, mu gihe ibiganiro ku ihagarikwa burundu ry’imirwano hagati ya Israel na Hamas bikomeje.

Uganda iteganya kohereza muri Gaza abasirikare 1200

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages