Iki cyemezo cyatangajwe n’itsinda rya Uganda rishinzwe guhangana na Ebola riyobowe na Visi Perezida, Jessica Alupo, ku wa 21 Gicurasi, kizatangira kubahirizwa ku wa 23 Gicurasi 2026.
Leta ya Uganda yasobanuye ko mu gihe cy’ibyumweru bine, nta ndege iva muri RDC izongera kugera i Kampala kandi ko imodoka zose zitwara abagenzi zitazemererwa gukoresha imipaka yo ku butaka.
Imodoka zitwara ibicuruzwa zo zahawe umwihariko kuko zizakomeza gukoresha imipaka, ariko ingamba zo gusuzuma abashoferi zakajijwe kugira ngo hatazagira uwinjiza Ebola muri Uganda.
Minisiteri y’Ubuzima muri RDC yatangaje ko kugeza ku wa 21 Gicurasi 2026, abantu 671 ari bo bikekwa ko bamaze kwandura Ebola muri iki gihugu, 160 muri bo bakaba barapfuye.
Ibipimo byafatiwe muri laboratwari y’igihugu (INRB) bigaragaza ko abantu 64 ari bo byamaze kwemezwa bidasubirwaho ko banduye iki cyorezo, 60 muri bo babonetse mu Ntara ya Ituri na Kivu y’Amajyaruguru. Harimo batandatu bapfuye.
Muri Uganda habonetse abantu babiri banduye Ebola kandi inzego z’ubuzima zaho zemeza ko bombi bavuye muri RDC. Umwe yarapfuye, undi byemezwa ko atakigaragaza ibimenyetso by’iki cyorezo nyuma yo guhabwa ubuvuzi.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda, Dr. Diana Atwine, yatangaje ko guhera tariki ya 21 Gicurasi, nta murwayi wa Ebola ukiri muri iki gihugu kuko n’uwavurwaga ari hafi gusezererwa n’ibitaro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!