Mu kiganiro cyatambutse ku muyoboro CPL TV, Colette ufite imyaka 80 y’amavuko yibukije umunyamakuru Pero Luwara ukomoka muri RDC ko FDLR yashinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi ko yakomeje kwinjiza mu gisirikare abarwanyi bashya.
Yagize ati "Hari ikintu kimwe cyangwa bibiri bifite ishingiro, ari cyo umutekano w’imipaka y’u Rwanda. Mbyumva neza cyane kubera ko igihugu nk’u Rwanda cyabayemo Jenoside, kirabizi ko Abahutu batavuye ku izima, ibyo ntitubigire imikino. Abantu baravuga ngo ‘Ariko ubu barashaje, hashize imyaka 30, ubu bari mu zabukuru’."
Colette yagaragaje ko abo bitwa abari mu zabukuru babyaye abana, babinjiza mu gisirikare cya FDLR, cyane cyane mu ishami ry’abarwanyi badasanzwe rizwi nka CRAP. Yavuze ko atari inkuru mbarirano kuko yigiriye muri RDC, ahura n’abo barwanyi, abona imbaraga bafite.
Ati "Abahutu bambutse bafite abana. Ndakubwira ko, kubera ko nahuye na bo, aba bana biyita CRAP (Commandos de Recherche et d’Action en Profondeur), izina risanzwe ari iry’umutwe udasanzwe w’ingabo z’u Bufaransa. Uru rubyiruko rufite imyaka 20, rwahawe imyitozo ya gisirikare.”
Uyu munyamakuru yasobanuye ko iyo uru rubyiruko rwo muri FDLR ruhabwa imyitozo ya gisirikare, rwigishwa ko ruzatera u Rwanda, rugakuraho ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame, rugasubizaho abahoze mu butegetsi bwa Juvénal Habyarimana.
Yavuze ko ikibabaje kurushaho ari ikosa rikomeye ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi uyobora RDC bwakoze ryo gukorana n’abarwanyi ba FDLR, babwinjizamo ingengabitekerezo ya Jenoside, kandi ko ibyo byose u Rwanda rubizi, ikaba ari yo mpamvu rukaza ingamba z’ubwirinzi.
Ati “Abakomoka kuri abo bantu baracyari muri Kivu. Ikibabaje, mbabajwe no kukubwira ko aba bantu bakorana n’abantu ba hafi ya Tshisekedi, rikaba ikosa rikomeye. Iyo abantu ba hafi ya Tshisekedi bafite ingengebitekerezo yatumye Jenoside iba mu myaka 30 ishize, ugatekereza ko Kagame atabizi, waba uri igicucu. Ubaye utekereza ko Kagame atafata ingamba, waba uri impumyi.”
Colette yagaragaje ko uko Tshisekedi yakwanga Perezida Kagame kose, adakwiye gukorana n’umutwe ukomoka ku bagize uruhare mu mateka mabi y’u Rwanda nka Jenoside yakorewe Abatutsi, unafite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, kandi ko adashobora kuvuga ko atazi ububi bwawo.
Ati "None kubera iki yishoye muri ibi bintu? Ni uko nta makuru afite? Yari afite imyaka ingahe ubwo Jenoside yabaga mu Rwanda? Ntiyigaga mu mashuri abanza, yari azi ibyabaga. Arabizi cyane ko yanagiye i Kigali. Ihungabana, ubwoba Abanyarwnada bafite ni ikintu tugomba guha agaciro n’uyu munsi.”
Tariki ya 27 Kamena 2025, u Rwanda na RDC byasinyiye amasezerano y’amahoro i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byumvikana gusenya umutwe wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi. Umwaka wararenze ariko nta musaruro ufatika uraboneka.
Leta ya RDC yagaragaje ko FDLR iba mu bice byinshi bigenzurwa n’ihuriro AFC/M23, mu rwego rwo kwerekana ko itabyinjiramo ngo isenye uyu mutwe. Gusa Amerika yasubije ko Leta itanasenye byibura abarwanyi bari mu bice igenzura.
Colette yatangaje ko icyo umuryango mpuzamahanga udakwiye kwirengagiza ari uko abarwanyi ba FDLR bamaze kwinjira mu butegetsi bwa RDC, aho bakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo yabo, bityo ko ibyo byose u Rwanda ruba rubireba kandi biruteye impungenge.
Uyu munyamakuru yatangaje ko kugira ngo amasezerano y’amahoro ya Washington atange umusaruro yitezweho, buri ruhande rugomba kugira ubushake bwo kuyubahiriza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!