Uyu muganga, Dr. Peter Stafford, yakoreraga mu bitaro bya Nyankunde mu mujyi wa Bunia, Intara ya Ituri, kuva mu 2023. Byemejwe ko yanduye iki cyorezo ubwo yavuraga abo bikekwa ko na bo bacyanduye.
Byemejwe ko umugore wa Dr. Stafford, Dr. Rebekah Stafford, n’undi bakoragana muri Bunia, bo batagaragaza ibimenyetso bya Ebola ariko ko bari gukurikiranirwa hafi.
Umuryango aba baganga batatu bakorera witwa ‘Serge’, wagize uti “Aba baganga batatu bose bagiye mu kato kuva bagerwaho n’abanduye.”
CDC kandi yatangaje ko muri rusange, Abanyamerika barindwi ari bo bashobora kuba barahuye n’abanduye Ebola, ubu bakaba barashyizwe mu kato kandi ko byateganyijwe ko bose bajyanwa mu Budage kugira ngo bitabweho byihariye.
Inzego z’ubuzima zemeje ko umuforomo wapfiriye muri Bunia tariki ya 24 Mata 2026 ari we wa mbere wanduye Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo.
Mu ijoro ryo ku wa 18 Gicurasi, Minisitiri w’Ubuzima muri RDC, Dr. Roger Kamba, yatangaje ko abamaze kwicwa na Ebola bageze ku 131, mu gihe bikekwa ko 513 banduye iki cyorezo kugeza uyu munsi.
Iyi Ebola yamaze kugera muri Uganda, ahamaze kwandura babiri baturutse muri RDC, kandi bikekwa ko yanageze muri Sudani y’Epfo. Amerika yafashe icyemezo cyo kutakira abaturuka muri ibi bihugu mu rwego rwo kwirinda ko iki cyorezo cyagera ku butaka bwayo.
Amerika kandi yamaze guha RDC, Uganda na Sudani y’Epfo miliyoni 13 z’Amadolari yo kubifasha guhangana n’iki cyorezo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!