Iki gitekerezo cyaje nyuma y’aho umuntu wa nyuma wari usigaye mu baketsweho uruhare mu rupfu rwa Lumumba, Étienne Davignon, apfuye tariki ya 18 Gicurasi 2026, hashize amezi abiri abacamanza bagenza ibyaha banzuye ko agomba kuburanishwa.
Davignon yari umwe mu badipolomate b’u Bubiligi bakoreraga muri RDC. Ubushinjacyaha bwamushinje kugira uruhare mu gufunga Lumumba no kumutwara mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no kumwandagaza ariko yarabikanye mu gihe cy’iperereza.
Umuryango wa Lumumba wari witeze byinshi ku rubanza rwa Davignon birimo guhishura amakuru ataramenyekanye ku rupfu rw’uyu Munye-Congo waharaniye ubwigenge bwa RDC no guhabwa indishyi.
Mwishywa wa Lumumba witwa Jean-Jacques Lumumba ntiyumva uburyo Ababiligi bagera ku 10 barimo abahoze ari abakozi mu rwego rwa gisivili, abapolisi n’abashinzwe iperereza bashinjwaga uruhare mu rupfu rw’umuntu wabo, bataburanishijwe.
Jean-Jacques abona ko Leta y’u Bubiligi yahaye aba Babiligi igihe gihagije kugira ngo bapfe bataryojwe uruhare bashinjwe mu rupfu rwa Lumumba, bityo ko na yo yakabaye ibibazwa.
Ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje ko gifite amakuru avuga ko abanyamategeko b’umuryango wa Lumumba bari gutekereza ku kuba bashoza urubanza rw’indishyi kuri Leta y’u Bubiligi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!