Ibi biganiro byasabwe n’Umwami w’Aba-Teso, Paul Sande Emolot, nyuma y’uko aba bayobozi basuye Among aho atuye i Nakasero mu Mujyi wa Kampala.

Among ukomoka mu Ba-Teso ari gukorwaho iperereza ku bijyanye na ruswa akekwaho no gukoresha nabi ububasha ahabwa n’amategeko.

Umwami w’Aba-Teso yagiriye inama ubuyobozi bwa Uganda ko ikibazo cye cyakwitabwaho mu buryo bwitondewe ndetse asaba ko hakwitabwa no ku buzima bwiza bwa Anita Among.

Ati “Turasaba ko iperereza ryakorwa binyuze mu mucyo nta kubogama hisunzwe n’amahame y’ubutabera ndetse n’amategeko.”

Umwami Paul Sande Emolot, yasabiye Among guhabwa ubwisanzure ibyo kumufungira iwe bikoroshywa.

Ati “Niba bishoboka ndetse byemewe n’amategeko turasaba ko umukobwa wacu yahabwa ubwisanzure mu gihe ategereje umwanzuro w’ikibazo cye.”

Umwami Paul Sande Emolot yashimye Perezida Museveni wabemereye gusura Anita Among iwe.

Ati “Wakoze Perezida kutwemerera gusura umukobwa wacu i Nakasero. Iki ni ikimenyetso cyerekana uburyo Guverinoma ishishikajwe no kwimakaza ubutabera no kutabogama muri iki kibazo.”

Mu minsi ishize Among yahuye n’ibibazo bitandukanye aho akekwaho ibijyanye na ruswa ndetse n’imitungo ye irafatirwa.

Imodoka ebyiri ze zirimo Range Rover na Rolls-Royce Cullinan ifite agaciro k’ibihumbi 400 by’Amadolari zarafashwe, zijyanwa ku cyicaro cya Polisi.

Among yabaye Perezida w’Inteko ya Uganda kuva mu 2022. Yavuye kuri uyu mwanya mu 2026 ubwo yari arangije manda ya mbere, ategekwa kutongera kwiyamamaza kubera ibyaha akekwaho.

Aba-Teso basuye Anita Among uri gukorwaho iperereza
Aba-Teso basuye Anita Among uri gukorwaho iperereza
Aba-Teso basabye Perezida wa Uganda kuganira ku kibazo cya Anita Among
Aba-Teso basabye Perezida wa Uganda kuganira ku kibazo cya Anita Among