UPDF yahakanye ibirego by’umwanditsi w’ibitabo uri mu buhungiro, Kakwenza Rukirabashaija, wavuze ko Kainerugaba yamusuye igihe yari afunzwe, akamukorera ibikorwa bimutesha agaciro, nyuma akamuha amafaranga kugira ngo aceceke ku ihohoterwa yakorewe.
Umuvugizi w’Agateganyo wa UPDF, Col Chris Magezi, yagize ati “Tubivuge mu buryo bwumvikana neza, General Muhoozi Kainerugaba ntiyigeze ahura na Kakwenza Rukirabashaija mu buzima bwe.”
UPDF yasubizaga ku nkuru ya Megan K. Stack yiswe “The Authoritarian Future is Already Here”, yasohotse ku wa 8 Ukwakira.
Muri iyi nkuru Rukirabashaija yavuze ko inkoni yakubiswe igihe yari afunzwe zamuvunnye amagufwa yo mu bugombambari, zikangiza impyiko ze, zikanamusigira inkovu ku mugongo.
Col Magezi yavuze ko ibyo birego “nta shingiro bifite” kandi ko “bigamije gusebanya bikabije”.
Rukirabashaija yatawe muri yombi mu Ukuboza 2021, akurikiranyweho icyaha cyo gutangaza ubutumwa bubabaza abandi, ashingiye ku byo yari yanditse ku mbuga nkoranyambaga kuri Perezida Yoweri Museveni n’umuhungu we Kainerugaba.
Yahunze Uganda muri Gashyantare 2022, avuga ko yari akeneye kwivuza ibikomere yagize igihe yari afunzwe.
Ayebare yavuze ko inkuru ya Stack yari igamije gusebanya, amushinja guteza imbere umugambi ushingiye ku bitekerezo bya politiki wo kwibasira abayobozi ba Afurika.
Yavuze ko ibitekerezo by’ibi binyamakuru byo mu Burengerazuba “byatakaje abayoboke mu Burengerazuba bw’Isi no mu tundi turere, none bari kugerageza kubizana muri Afurika.”
Yibajije impamvu icyo kinyamakuru cyahaye umwanditsi w’ibitekerezo inshingano zo kwandika iyo nkuru, aho kuziha umunyamakuru wacyo ukorera muri aka karere.
Yavuze ko iyo nkuru yari igamije gutegura ubukangurambaga bukaze bwo kwibasira abayobozi bashya bashyira imbere ubusugire n’inyungu z’ibihugu byabo nka Gen Kainerugaba.
Col Magezi yanagarutse ku nkuru zasohotse mbere mu bitangazamakuru nka The Telegraph, The Wall Street Journal na The Economist, ashinja ibinyamakuru byo mu Burengerazuba bw’Isi kubogamira ku munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, bamugaragaza nk’ushobora kuzasimbura Perezida Yoweri Museveni.
Magezi yagize ati “Icyakora, ahazaza ha Uganda hazagenwa n’Abanya-Uganda ubwabo igihe nikigera.”
Yavuze ibigwi bya Kainerugaba mu kazi ka gisirikare, agaragaza ko inkuru zibanda ku byo atangaza ku mbuga nkoranyambaga zirengagiza inzego za Uganda ziteganywa n’Itegeko Nshinga.
Ati “Ibirego bikomeye bisaba ibimenyetso bifatika, aho kwishingikiriza ku nkuru z’abantu ku giti cyabo cyangwa ku batanga amakuru bagamije inyungu za politiki.”


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!