Zang yatawe muri yombi n’abashinzwe umutekano tariki 11 Werurwe 2026, ubwo yari afite igikapu cyarimo uducupa duto n’impapuro bibitsemo utu dukoko, yitegura kurira indege.
Uregwa ntacyo aravuga ku byaha ashinjwa, gusa abashinjacyaha bavuze ko afite aho ahuriye bya hafi na ba rushimusi bigeze kwiba ibimonyo byinshi muri Kenya mu 2025.
Ibimonyo biri mu dukoko turengerwa hashingiwe ku masezerano mpuzamahanga agenga urusobe rw’ibinyabuzima. Umuntu ubicuruza aba agomba gusaba uruhushya mu nzego zibifitiye ububasha.
Umushinjacyaha Allen Mulama yasabye urukiko ko ibikoresho by’ikoranabuhanga bya Zhang birimo telefone na mudasobwa byafatirwa kugira ngo bikorerwe isuzuma rya gihanga.
Mu mwaka ushize, ikigo cya Kenya gishinzwe kubungabunga ubuzima bw’inyamaswa zo mu gasozi (KWS), cyagaragaje ko ibimonyo byinshi biri gushimutwa muri iki gihugu, bikagurishwa i Burayi no muri Aziya binyuranyije n’amategeko.
Umuyobozi wa KWS, Duncan Juma, yatangaje ko hashobora gufungwa abandi bantu mu gihe hakomeje iperereza ku bushimusi bw’ibimonyo.
Zhang azamara iminsi itanu muri kasho mu gihe iperereza rikomeje.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!