Muri Afurika y’Epfo, abacukuzi b’amabuye y’agaciro kuri uyu wa kabiri, basinye amasezerano yo gusoza imvururu bari bamazemo ibyumweru 5, bagasubira ku kazi
Urubuga voa.com dukesha iyi nkuru rutangaza ko abacukuzi bemerewe kongererwa imishahara ho 22%, bakanishyurwa buri wese amadolari 250 y’indishyi.
Abacukuzi bashimiye umwanzuro wafashwe na Sosiyeti Lonmin y’ubucukuzi bw’amabuye ku kirombe cya Marikana, bahita biyemeza gusubira mu kazi kabo kuri uyu wa Kabiri. Nyamara ibyo basabaga byose ngo si ko babihawe.
Iyi myigaragambyo yagize ingaruka haba ku ruhande rwa politiki n’urw’ubukungu.
Perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zuma yaratangaje ko igihugu cyahombye agera kuri miliyoni 500 z’amadolari, kubera ziriya mvururu.
Kuri ubu Leta y’Afurika y’Epfo yashyizeho komisiyo yo kwiga ibirebana n’imvururu zabaye muri Kanama, aho abacukuzi bagera kuri 44 barashwe na polisi.
Ibi ntibibuza Impuzamashyirahamwe y’abacuruzi bo muri iki gihugu, gusaba ko hashyirwaho indi komisiyo yo gusuzuma ingaruka zatewe n’izi mvururu mu rwego rw’ubukungu.



















TANGA IGITEKEREZO