Nyuma y’aho abakora ibikorwa by’iterabwoba muri Algeria bafatiye bugwate abanyamahanga bakoraga mu ruganda rwa Gas, inzego z’umutekano muri iki gihugu ziratangaza ko abantu 55 ari bo bamaze kugwa muri iki gikorwa, muri hashobora kuba harimo Abongereza 5.
Nyuma yo kumva ibi, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bwongereza William Hague, amaze gutangaza ko Abongereza 5 bashobora kuba baguye mu gikorwa cyo guhangana n’ibyihebe, abafashwe bugwate bakiguye bagera kuri 23 na ho ibyihebe byo abahasize ubuzima bagera kuri 32.
Yagize ati “Ubu tugiye gukoresha ingufu dushakisha ko haba hari Umwongereza waba agifite ubuzima bityo tumugarure mu gihugu cye n’ubwo aba batanu dufite ubwoba ko bitabye Imana.”
Abajijwe niba atarababajwe no kuba Algeria itarabamenyesheje ko igiye kubagabaho igitero, Hague yavuze ko Algeria ifite ubusugire bwayo, bityo yagombaga gukora ibyo ishaka.
Minisitiri w’umutekano wa Algeria yatangarije BBC ko abanyamahanga barenga 107 n’abanyagihugu 685, ari bo ingabo z’igihugu zashoboye kuvana mu maboko y’ibyihebe.
Ku wa gatatu, ni bwo abakora ibikorwa by’iterabwoba bagabye igitero ku modoka 2 zari zitwaye abakozi b’abanyamahanga ku ruganda rutunganya Gas rwa Amenas, abantu 2 bahise bahasiga ubuzima, abandi bafungirwa muri urwo ruganda ariko ingabo za Algeria zikaba zaratabaye vuba n’ibimodoka by’intambara abo bantu batarajyanwa kure.
N’ubwo Algeria yakoze ubu butabazi, bamwe baravuga ko yahubutse kuko ngo yagombaga kwitabaza amahanga bityo akayifasha gukora iki gikorwa hakoreshejwe inzego za gisirikare zifite ubuhanga bukomeye.



















TANGA IGITEKEREZO