Ubushakashatsi bwakozwe na “US National Academy of Science” buvuga ko amakimbirane arangwa mu Karere k’Afurika y’u Burasirazub yaba akomoka ku mapfa akunze kugaragara muri aka karere.
Nk’uko bivugwa muri ubu bushakashatsi, mu gihe cy’imvura ihagije, amahoro aba ahinda, nyamara iyo bihindutse imvururu na zo ziraduka.
Inkuru dukesha urubuga rwa inteneti “The East African” ivuga ko Perezida Barack Obama ubwe yagize ati “ Imihindagurikire y’ikirere itera ibibazo bitoroshye, ituma umusaruro uba mucye, amatungo agapfa, inzara ikaduka ari byo bituma abantu batangira kurebana ay’ingwe”.
Abakoze ubu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu cyumweru gishize, bavuze ko ibibazo by’ubushyuhe bukabije n’imvura, biri ku isonga mu bitera ubwumvikane bucye mu miryango y’abantu.
Ngo si ubwiyongere bw’abaturage, amacakubiri ashingiye ku moko cyangwa ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu byonyine, nk’uko benshi babitekereza.
Ikigo The National Academy of Sciences kivuga ko cyakoreye ubushakashatsi ku bantu 16,359 mu bihugu 9 byo mu Burasirazuba bwa Afurika, kuva mu mwaka wa 1990 kugeza mu wa 2009.
Kenya na Uganda byari bifite umubare ugera kuri bantu 2,500 kuri buri gihugu baranzwe n’amakimbirane mu gihe Tanzania nk’igihugu cyari gifite umutekano cyari gifite 281.
Mu miryango y’aborozi byagaragaye ko mu gihe cy’imvura nyinshi buri wese aba ahuguye mu bye. Ibiribwa biba biboneka bihagije, amatungo aba aguwe neza, bityo amakimbirane akagabanuka.
Naho mu gihe izuba riba riva ubushyuhe ari bwinshi, amahane mu bashumba aragwira aho benshi baba barwana bashakira amatungo yabo inzuri n’amazi.



















TANGA IGITEKEREZO