00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“Amaraso y’abana bacu aracyatabaza kugeza n’ubu”

Yanditswe na

Ruzindana RUGASA

Kuya 9 April 2012 saa 09:12
Yasuwe :

Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwibuka mu gihugu, Abanyarwanda baba muri Uganda nabo bahuriye ku Rwibutso rwa Ggolo mu rwego rwo kwibuka inzirakarengane zihashyinguye. Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Ishyirahamwe Humura rifite intego yo kwibuka abishwe baroshywe mu mazi, Alfred Rudodo, yashimiye ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zakoze ibishoboka zigahagarika Jenoside yarimo kuba. Yasabye kandi ko abakoze Jenoside aho bari hose bakurikiranwa ndetse (…)

Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwibuka mu gihugu, Abanyarwanda baba muri Uganda nabo bahuriye ku Rwibutso rwa Ggolo mu rwego rwo kwibuka inzirakarengane zihashyinguye.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Ishyirahamwe Humura rifite intego yo kwibuka abishwe baroshywe mu mazi, Alfred Rudodo, yashimiye ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zakoze ibishoboka zigahagarika Jenoside yarimo kuba. Yasabye kandi ko abakoze Jenoside aho bari hose bakurikiranwa ndetse bagatabwa muri yombi. Aha akaba yarashimiye guverinoma ya Canada yemeye kohereza Dr Leon Mugesera kuza kuburanira mu Rwanda.

Agira ati: “Amaraso y’abana bacu aracyatabaza kugeza n’ubu, aratabaza asaba ko abakoze Jenoside bari mu bice bitandukanye by’Afurika, mu Burayi n’ahandi batabwa muri yombi”.

Amdasaderi Frank Mugambage uhagararariye u Rwanda (High Commissioner) muri Uganda wari muri uyu muhango wo kwibuka wabereye i Ggolo yavuze ko kwibuka ari igikorwa kizahoraho ndetse ngo abapfobya Jenoside bose aho bava bakagera bazatsindwa n’Abanyarwanda n’abandi bakunda amahoro.

Ati: “Hari abapfobya Jenoside bari mu Burayi, mu Majyaruguru y’Amerika yemwe na hano mu Karere; ariko imbaraga z’Abanyarwanda n’inshuri z’u Rwanda zizakoma mu nkokora imigambi yabo”.

Uwamungu Jean de Dieu Roger wo mu Ishyirahamwe Humura wari i Ggolo, aganira na IGIHE yavuze ko ubwo yageragayo yasanze imyumvire y’abantu yarahindutse ku buryo bugaragara akurikije uko abantu bafataga iki gikorwa kigitangira.

Avuga ko uyu mwaka hari abanyeshuri bo muri aka Karere ka Ggolo bari baturutse impande n’impande bafite ibyapa byamagana abakoze Jenoside mu Rwanda.

Ati”Kujya hariya muri Uganda birakwiye cyane kuko ni izindi mbaraga zo kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside aho bari hose ku isi”.

Akomeza avuga ko ubwo iyi mibiri yarohorwaga mu mazi aho yashyinguwe ku mva banditseho ijambo rivuga ko abahashyinguwe bazize ’Ubwicanyi bwakorewe Abanyarwanda’, nyuma bakaza kubihindura bakandikaho ko ari ’Jenoside yakorewe Abanyarwanda’ (ariko bikinanditseho magingo aya) gusa ngo kuko ukuri kwamaze kumenyekana abashinzwe uru rwibutso rwa Ggolo bavuga ko ibi bigiye guhinduka bakandikaho ko ari ’Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda’, nk’uko biri.

Muri rusange, Abanyarwanda bagize Ishyirahamwe Humura bari bagiye kwifatanya n’abandi bari muri Uganda kwibuka ndetse n’Abanyarwanda muri rusange bashimira Umuhinde Mahamood Noordin Thobani wagize umutima wa kimuntu akarohora abari baroshywe mu migezi no mu nzuzi ndetse akanatanga ubutaka bwo kubashyinguraho.

Aha twababwira ko uretse ikibanza, Mahamood Noordin Thobani yatanze ngo cyubakweho Urwibutso rwa Ggolo, kuri uyu wa 7 Mata 2012 yatanze hegitari 20 zizakorerwaho mu buryo bwihuse ibikorwa byo kubaka inzu y’amateka, amacumbi azajya afasha kwakira abaje gusura uru rwibutso, n’ibindi.

Uru rwibutso rwa Ggolo rushyinguyemo abantu basaga ibihumbi bine (4000) ni rumwe mu nzibutso eshatu ziri mu gihugu cya Uganda, hamwe n’Urwibutso rwa Kasensero ruri mu Karere ka Rakai ndetse n’Urwibutso rwa Lambu ruri mu Karere ka Masaka.

Imibiri ishyinguye muri izi nzibutso zose uko ari eshatu yagiye ijugunywa mu nzuzi zitandukanye zo mu Rwanda, nuko amazi arayitembana ayiroha mu kiyaga cya Victoria muri Uganda.

Ubwo iyi mibiri yahageraga, Mahamood Noordin Thobani ukora imirimo y’uburobyi muri iki kiyaga cya Victoria yasabye abakozi bamukoreraga kurohora iyi mibiri ngo ishyingurwe.

Abatangabuhamya bari aho igikorwa cyo kurohora iyi mibiri kiba bavuga ko abakozi ba Mahamood Noordin Thobani bageze aho bakaruha ndetse bakaba bake kuko imibiri yari ikomeje kuva mu Rwanda yari myinshi, bikaba ngombwa ko uyu mugabo ashaka abandi bakozi akabaha amafaranga ngo barohore iyi mibiri yari yaroshywe mu mazi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages